U Rwanda rugeze mu cyiciro cya nyuma cyo gushyira mu ikoranabuhanga no kubika neza inyandiko z’Inkiko Gacaca, zagize uruhare rukomeye mu kubanisha Abanyarwanda no gukemura ibibazo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi gahunda yo gushyira mu ikoranabuhanga no kubungabunga inyandiko z’Inkiko Gacaca yatangijwe mu mwaka wa 2015, ikaba iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2026, aho izatwara miliyari 5.7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabigarutseho ubwo aheruka kugeza ku Badepite bagize Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, aho iyi gahunda igeze.
Yagize ati: “Kugeza ubu, hamaze gukoreshwa miliyari 4.6 z’amafaranga y’u Rwanda kuva gahunda yatangira. Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 hateganyijwe miliyoni 435 Frw, muri zo miliyoni 339 Frw zingana na 78% zimaze gukoreshwa.”
Inkiko Gacaca zatangijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2002 kugira ngo ziburanishe imanza nyinshi z’abari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Dr. Bizimana yemeje ko inyandiko za Gacaca ziri mu mutekano.
Yagize ati: “Inyandiko zose za Gacaca zirabitswe neza kandi zirinzwe kwangirika. Turimo no gukora uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abantu kuzisura no kuzibona ku buryo bworoshye.”
Imirimo y’Inkiko Gacaca yararangiye
Ku itariki ya 18 Kamena 2012, ni bwo ku rwego rw’igihugu imirimo Inkiko Gacaca zishingiye ku muco nyarwanda wo hambere wo gukemura ibibazo binyuze mu muryango yashojwe ku mugaragaro.
Izi nkiko byagaragaye ko zakemuye byinshi mu bibazo bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo Inkiko Gacaca zasozwaga ku mugaragaro, Mukantaganzwa Domitilla wari uzikuriye yatangaje ko imanza zose zitarangiye bitewe n’impamvu zirimo ko bamwe mu bakekwagaho ibyaha batagiye baboneka.
Mukantaganzwa yagaragaje ko nta mpungenge ku manza zizaboneka nyuma, kuko zizashyikirizwa izindi nkiko.
Gacaca zarangije imirimo yazo ziburanishije imanza zisaga miliyoni n’ibihumbi 900.
Abantu miliyoni n’ibihumbi 600 ni bo bahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca, na ho ibihumbi 270 zibagira abere.