Umuryango Rwanda Bridges to Justice, uharanira ko Abanyarwanda bagerwaho n’ubutabera usaba inzego zishinzwe kubahiriza Amategeko ko zasuzuma uburyo bwo guhana abantu baba bakurikiranywe n’inkiko kandi bitagize ingaruka ku miryango yabo nabo ubwabo.
Mu biganiro bihuje inzego zitandukanye zirimo ubushinjacyaha bukuru, Ubugenzacyaha nabandi bakurikiranira hafi ingingo z’amategeko, hagaragajwe ko gufunga umuntu wakoze icyaha cyoroheje bidakwiye kuba bisaba igifungo kirekire kuko hari byinshi bidindira, ikindi ugasanga byongera ubucucike mu magereza.
RUZINDAZA Eric umukozi wa Bridges to Justice ushinzwe ikurikirana bikorwa, arasobanura icyo bifuza ku nzego z’ubutabera mu Rwanda ku buryo bwo guhana abakoze ibyaha byumwihariko abakatirwa igihano cy’igifungo.
Yagize ati: “Inama yambere ni ukumva ko kubona ubutabera Atari uko umuntu aba yafunzwe, hari abantu benshi baba bumva ko kugirango ahabwe ubutabera aruko uwamukoshereje afunze, cyangwa se bumva ko bagomba kugana inkiko, ngirango mujya mwumva abavuga ko bashobora gutanga amasambu baburana inkoko, ubundi wumvikanye nuwagukoshereje mukumvikana ntacyo biba bitwaye”
Mu Rwanda Inzego zishinzwe gutanga Ubutabera zishishikariza abanyarwanda gucika ku muco wo kwirukira mu nkiko, kuko ubu hari ubwuryo bwinshi bwo gukemura ibibazo harimo ubwunzi, ndetse no kuba abantu bahuzwa bakumvikana bagakemura ibibazo bafitenye kandi ibi bigaragara ko bitanga umusaruro ufatika.
AMAFOTO: