Guverinoma ishyigikiye urubyiruko rugaragaza udushya mu buhinzi n’ubworozi

igire

Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi rwavuze ko rudatewe ipfunwe n’uyu mwuga, kuko ikoranabuhanga ryarufashije kongerera agaciro umusaruro rukarushaho kwiteza imbere.

Mu imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ririmo kubera ku Mulindi, ibikorwa by’urubyiruko birimo kongerara agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biriganje.

Uru rubyiruko rurimo urwarangije Kaminuza ruvuga ko rwahisemo gushora mu buhinzi n’ubworozi kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari.

Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko itazahwema gufasha abahinzi n’aborozi kuzamura umusaruro, bakaba bashishikarizwa guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gukorana n’ibigo by’ubwishingizi.

Mu gutangiza ku mugaragaro iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 16, Minisitiri w’imari n’igenamigamb, Dr Uzziel Ndagijimana yashimye umusanzu w’abahinzi n’aborozi mu iterambere ry’igihugu, avuga ko guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye abakora uyu mwuga by’umwihariko urubyiruko rugaragaza udushya mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Iri murikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryitabiriwe n’abamurika 400 barimo n’abanyamahanga baturutse mu bihugu 16.

Rigaragaramo udushya tw’ikoranabuhanga twafasha ubuhinzi n’ubworozi kurushaho gutera imbere.

 

 

 

Share This Article