Guverinoma y’u Rwanda irizeza impunzi ziri mu Rwanda ko izakomeza kuzifata neza uko bikwiye, ititaye ku binyoma biherutse kuvugwa n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi ko ngo u Rwanda rwaba rufata nabi impunzi.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yabitangaje mu kiganiro cyihariye yahaye RBA kuri uyu wa Gatatu, mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ejo ku wa Kane umunsi mpuzamahanga w’impunzi.
Avuga ko n’ubwo ibihugu by’u Burundi na RDC bigaragaza ubushake buke bwo gucyura impunzi zabyo bitazabuza u Rwanda gukomeza gufasha impunzi zibishaka gusubira mu bihugu byazo.
Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 135 zirimo ibihumbi 84 zikomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’ibihumbi 51 z’Abarundi.