Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Habimana Sosthène yagizwe Umutoza w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 azakina CECAFA izabera muri Uganda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Habimana Sosthène yagizwe Umutoza w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 azakina CECAFA izabera muri Uganda

igire
igire Yanditswe October 4, 2023
Share
SHARE

inkuru yanditswe na Jmv NIYITEGEKA

Habimana asanzwe ari umutoza wa Musanze FC, ikipe yo mu Majyaruguru iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma y’iminsi itanu imaze gukinwa.

Inshingano yahawe zogutoza Amavubi U15 azazikorana afatanyije na Bisengimana Justin, usanzwe ari Umutoza wungirije muri Police FC ndetse na Kabalisa Kaliopi usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu ba Mukura Victory Sports.

Lumumba yahawe gutoza Amavubi y’Abato mu gihe Musanze FC abereye umutoza mukuru iri kwitegura imikino ya Shampiyona irimo uzayihuza na APR FC ku wa 6 Ukwakira 2023.

Ni wo wa nyuma azatoza mbere yo kujya mu mwiherero ku wa 9 Ukwakira 2023. Indi mikino irimo izahuza Musanze FC n’amakipe arimo Etincelles FC, Rayon Sports, Muhazi United na AS Kigali izatozwa na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’, usanzwe ari Umutoza wungirije muri iyi kipe yiyita ’Ingagi Nkuru.’

Umutoza Lumumba yanyuze mu Ikipe y’Igihugu mu bihe bitandukanye yaba iy’Abagore, iy’Abagabo y’Abari Munsi y’imyaka 23 ndetse yanabaye Umutoza wungirije wa Mashami Vincent mu Amavubi makuru y’abagabo.

Lumumba ufite Licence A ya CAF yaciye kandi mu makipe atandukanye arimo SEC Academy, Isonga FC, Rayon Sports, Amagaju FC, Musanze FC, AS Muhanga n’ayandi.

Uretse umwuga w’ubutoza, Lumumba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Icungamutungo yabonye mu 2005.

Habimana Sosthène yagizwe Umutoza w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ usanzwe ari Umutoza wungirije niwe uzasigara atoza ikipe ya Musanze Fc

You Might Also Like

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

1Вин зеркало на данный момент диалоговый

Melbet: Бонусы, промокоды а еще действия абсолютно все, чего бог велел большой свет!

igire October 4, 2023 October 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?