Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Fidèle ABIMANA, yatangaje ko
hagiye gushyirwamo imbaraga mu kwifashisha uburyo butandukanye bwatuma umuturage agerwaho n’amashanyarazi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024
Mu inama igaruka ku mikoreshereze y’ingufu muri Afurika ndetse n’imurikabikorwa ryo mu rwego rw’ingufu (Energy) kuri uyu mugabane izwi ku izina rya Africa Energy Expo & Africa Energy Leadership Expo 2024.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo iyo nama yasozaga imirimo yayo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Fidèle ABIMANA, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, buri muturage azaba acana umuriro w’amashyanyarazi, aha ni naho yahere avuga ko hagiye gushyirwamo imbaraga.
Yagize ati” hagiye gushyirwamo imbaraga mu kwifashisha uburyo butandukanye bwatuma umuturage agerwaho n’amashanyarazi.”
ABIMANA yakomeje avuga ko Abanyarwanda bose babona amashanyarazi ijana ku ijana,
Ati” hari aho usanga ari byiza ko twabaha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ayo nayo agakemura ibibazo, abantu bakabona amashanyarazi abafasha gukora imirimo itandukanye. Ibyo na byo ni bimwe twagiye tubona ibihugu byagiye bikora kandi byadufasha”.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG yo muri Kamena 2024 yagaragazaga ko ingo 78.9% ari zo zifite amashanyarazi, muri zo 55.9% zafatiye ku muyoboro mugari mu gihe 23% zikoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira by’umwihariko imirasire y’izuba.
Yanditswe na
BAGABO John