Inkuru ya Sam Kabera
Umuryango utegamiye kuri Leta AIMPO uri muri Gahunda yo gufasha abantu bafite Ubumuga b’amikoro macye mu kwiteza imbere, aho hamuritswe umushinga ugiye guteza imbere abantu bafite ubumuga bo muri imwe mu mirenge igize igihugu.
Ubuyobozi bw’inzego zibanze bushima iyi gahunda, aho buvuga ko ije mu kunganira Leta mu gufasha abaturage b’amikoro macye.
Ni ibyagarutsweho na Mugabo Gilbert, Meya wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aho yagize ati:” Turabyishimiye kuko hari icyo byongera ku iterambere ry’abantu bafite ubumuga,ni umushinga uje turi no muri gahunda nziza ya Leta yo gufasha abantu kuva mu bukene yavuguruwe,uyu mushinga uje wiyongera ku bindi bikorwa by’abafatanyabikorwa na Leta, ni inyongera nziza.
Akomeza avuga ko kuba uyu mushinga uje mu cyaro ari byiza cyane kuko icyaro ukigereranyije n’umujyi biba bitandukanye, mu mujyi hafa byinshi byigisha umuntu mu gihe mu cyaro ntabiba bihari.
Umuryango utegamiye kuri Leta AIMPO watangije umushinga TURENGERE ABAFITE UBUMUGA, aho uyu mushinga uje gukura mu bwigunge abantu bafite ubumuga bakabasha kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye bazafashwamo.
Dr Nichodem Hakizimana,Umunyamabanga
w’umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda OIPPA (Organization for Integration and Promotion of Persons with Albinism), avuga ko uyu mushinga uje gukura mu bwigunge abantu bafite ubumuga bafashwa mu kwiteza imbere.
Ati:”Uyu mushinga uje gufasha abantu bafite ubumuga kumenya uburenganzira bwabo,kububakira ubushobozi babashe kwivuganira ubwabo mu nzego z’ibanze aho batuye ariko kandi binjizwe no muri gahunda zigamije iterambere;izo gahunda zishobora kuba ari aza Leta cyangwa se indi miryango itegamiye kuri Leta.” Avuga ko ikintu nyamukuru uyu mushinga ugamije ari ukwibumbira muri Koperative zizababyarira inyungu biteza imbere,ukubaka ubushobozi bw’umuntu mu mutwe no mu mufuka(Kugira amafaranga) ibyo yise ko umuntu ufite ubumuga anakennye biba ari [double discrimination] guhezwa inshuro ebyiri.
Ntakirutimana Richard umuyobozi w’umuryango AIMPO(African Initiative for ManKind Progress Organization),avuga ko impamvu bahisemo gufasha abantu bafite ubumuga ari uko ntamikoro bamwe baba bafite ikindi bamwe bakaba bari mu bukene, bityo uyu mushinga ukaba ufite uruhare rwo
kubazamura.
Ati:” Ni umushinga ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga,gukora ubuvugizi ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’abaturage aho abo bantu batuye,imirenge y’icyaro bigaragara ko iterambere rikiri inyuma ugereranyije n’iterambere ry’umujyi.” Akomeza avugako bifuza kubona abantu bafite ubumuga bari mu nzego zose,iz’abikorera,mu bavuga rikumvikana,ari abantu Sosiyete yumva mu gihe hari aho usanga babafata nk’abantu badashoboye, ibyo nibyo umushinga uje gukoraho ugaragaza ko ari abantu bashoboye.Bifuz ubufatanye n’inzego za Leta kugirango ibyo bakora byumvikane vuba.
Uyu mushinga TURENGERE ABAFITE UBUMUGA, biteganyijwe ko uzamara imyaka itatu aho watangiye ku wa 10 Ugushyingo 2023 ukazageza ku wa 10 Ukwakira 2026, ukaba uzakorera muri imwe mu mirenge igize Intara y’amajyaruguru(Burera,Musanze,Gicumbi), intara y’iburengerazuba(Karongi,Rutsiro,Rubavu), Intara y’amajyepfo(Muhanga), ndetse n’Intara y’Iburasirazuba(Bugesera).
Abantu bafite ubumuga bazahabwa inkunga irimo n’amafaranga yo gukoresha mu mishanga
itandukanye ibyara inyungu.
Ibarura Rusange ryakozwe muri 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda.
Muri aba abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.
Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite umubare munini (109.405) igakurikirwa n’iy’Amajyepfo (98,337). Iy’Uburengerazuba ifite 88.967, Amajyaruguru bakaba 60.336 mu gihe Umujyi wa Kigali ubarurwamo abagera kuri 34.730.
Akarere ka Nyagatare ni ko gafite umubare munini w’abafite ubumuga, aho bagera ku 20.631 gakurikiwe na Gasabo (17.585) mu gihe aka Nyarugenge ko mu Mujyi wa Kigali ari ko gafite umubare muto (8.206).
Nubwo bimeze bityo ariko imibare yagaragajwe ni iy’abantu bafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu, bivuze ko nta mibare nyirizina y’abantu bose bafite ubumuga mu Rwanda.