Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Hari abarimu bavuga ko babangamiwe no kutagira amabaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Hari abarimu bavuga ko babangamiwe no kutagira amabaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu

igire
igire Yanditswe December 7, 2024
Share
SHARE

Abarimu batagira amabaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu, bagaragaza ko ari imbogamizi ibakomereye kuko batabasha kugira uburenganzira ku bigenerwa abandi barimu arimo nko kubona inguzanyo mu kigega Umwarimu SACCO.

Mwarimu Munganyinka Speciose umurezi mu kigo cy’amashuri abanza cya Kagunga mu Karere ka Nyanza, ngo amaze imyaka 25 ari umwarimu nyamara ngo nta baruwa imuha akazi mu buryo bwa burundu arabona.

Iki kibazo agisangiye n’abandi barimu barimo Habakurama Theophile na we umaze imyaka 15 yigisha.

Aba barimu kimwe na bagenzi babo badafite aya mabaruwa abaha akazi mu buryo bwa burundu bavuga ko bagiye bagaragaza ikibazo cyabo mu nzego zibishinzwe ariko ngo ntibarabona igisubizo.

Bavuga ko bigira ingaruka ku iterambere ryabo n’iry’imirayngo yabo kuko ngo hari amahirwe batabona agenerwa abarimu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme nka kamwe mu Turere tugaragaramo ikibazo cy’abarimu badafite amabaruwa ya burundu hari icyo abivugaho

Kuri iki kibazo cy’abarimu bamaze imyaka myinshi badahabwa amabaruwa ya burundu, Mugenzi Ntawukuriyayo Leon ushinzwe iterambere ry’abarimu mu kigo cy’igihugu gishizwe uburezi REB, akoresheje ubutumwa bugufi yagize ati” Ku bufatanye n’Uturere twose twatangiye Isuzumabushobozi ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri bityo icyo kibazo kikaba kizakurikiranwa aho kizagaragara hose kugirango hasuzumwe impamvu zihishe inyuma.”

“Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu amara imyaka 10 atarabona ibaruwa ya burundu kandi ubundi nyuma y’umwaka 1 w’igeragezwa, umwarimu akorerwa isuzuma yagira amanota nibura 70%  agahabwa ibaruwa ya burundu”.

Muri rusange mu Karere ka Nyanza hari abarimu ibihumbi 4.

Iki kibazo cyo kutagira amaruwa abashyira mu kazi mu buryo bwa burundu ntikiri mu Karere ka Nyanza gusa, ahubwo kiri hirya no hino.

 

You Might Also Like

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

Abadepite basabiye urubyiruko rw’amikoro make n’abarengeje imyaka 65 guhabwa inguzanyo ya VUP

igire December 7, 2024 December 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?