Ikigo gishinzwe Mine Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB), cyatangaje ko umutingito wumvikanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2023, ntaho uhuriye n’iruka ry’ibirunga kuko wo uterwa n’ikubitana ry’ibice bigise Isi.
Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe Mine Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB) Yvan Twagirashema, avuga ko hari Imirenge ibiri yo mu Karere ka Karongi irimo inzu zangijwe n’uwo mutingito, igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bw’ako karere rikaba ryagaragaje ko inzu 11 ari zo zashegeshwe na wo, mu Mirenge ya Rugabano na Gashari.
Dr. Twagirashema avuga ko umutingito wabaye ufite igipimo cya 5.1 wumvikaniye cyane mu Karere ka Karongi kubera imiterere yihariye yaho, kuko naho hahurira ibice bibiri by’Isi bitandukanye ari na yo mpamvu ikiyaga cya Kivu kihagera.
Icyakora avuga ko umutingito wabaye utatututse ku iruka ry’ibirunga nk’uko bisanzwe bimenyerewe, ahubwo watewe no guhura kw’ibice bibiri by’Isi mu nda yayo, bigakoranaho bikumvikanira hejuru nk’umutingito, bitandukanye n’umutingiro usanzwe ukomoka ku iruka ry’ibirunga.
Agira ati “Hari ubwoko bubiri bw’imitingito, uterwa n’ibikoma byo mu nda y’Isi biba bishaka gusohoka mu birunga, n’umutungito uterwa n’ikoranaho ry’ibice bitandukanye bigize Isi (Plaques tectonique), bikoranaho bikumvikanira hejuru nk’umutingito ari nabwo bwoko bw’uwabaye”.
Avuga ko nta buryo bwihariye bwo kumenya isaha imitingito nk’iyo ibera, kuko itungurana kuko ntawe uba azi igihe ibice by’Isi bizakubitanira mu kuzimu, kuko n’abakoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana iby’imitingiro bamenya ko utambuka habura amaseganda 10 gusa.
Agira ati “Biragoye kumenya igihe bene uwo mutingito ubera, ni nko kuba ufite ikintu gikweduka, kizarekurana ntiwamenya igihe kiriburekurane, n’abamenya iby’uriya mutingito babimenya gusa mu masegonda 10 ugiye kuba, ku buryo ntacyo waba wakoze ngo bimenyekane”.
Avuga ko ubwoko bw’uwo mutingito wabaye iyo uri bwongere kugaruka biba mu minota itarenga 10, ku buryo nta wavuga ko haba hari undi uribugaruke, kandi ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nzeri 2022 nta wundi wigeze uba.
Avuga ko umutingito wa 5.1 uzwi ku gipimo cya (Moderate) nta ngaruka nyinshi uteza ku buryo nta muturage ukwiye kugira ubwoba, ariko ko hagikorwa igenzura ry’ibyaba byangijwe na wo mu Karere ka Karongi.
Umutingito wumvikanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Nzeri, wari ku gipimo cya 5.1, ukaba wahereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ugereranyije ni kuri kilometero 28 uvuye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo werekeza n’ubundi i Karongi.
Uwo mutingito ukaba wumvikanye mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzaniya n’Uburundi.