Yanditswe na : N.GISA Steven
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Nibwo Héritier Luvumbu Nzinga wari utegerejwe n’abakunzi batandukanye ba Rayon Sport yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe.
Luvumbu agarutse mu ikipe ya Rayon Sports yakiniye igihe gito ndetse akayigiriramo ibihe
byiza gusa bitaje gutinda kuko yari yasinye gukinira iyi kipe igihe kingana n’amezi atandatu
gusa.
Amasezerano yari afitanye na Rayon Sports amaze kurangira nibwo yaje guhita yerekeza muri Club Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola maze ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe nawo ukirangira ahita azinga utwe aragenda.
Kugeza ubu nta kipe yari afite akaba ari na nabyo byatumye ikipe ya Rayon Sports yongera
kumwegera ngo barebe niba hari icyo yakongera kubafasha, bityo nawe akongera kuzamura
izina rye dore ko ari cyo ashyize imbere kurusha ibindi.
Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko utarakunze kuramba mu makipe yagiye akinamo nkaho
muri 2014 yakiniraga AS Vita Club y’iwabo muri RDC, 2017 aza kwerekeza muri Royale
Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi; nyuma y’umwaka umwe gusa akajya muri Association
Sportive des Forces Armées Royales (AS FAR) yo muri Maroc, 2019 nabwo nabwo yaje
kwerekeza muri Club Athletic Youssoufia Berrechid amaze gutandukana nayo nibwo yahise aza
bwa nbere muri Rayon Sports kuva Tariki ya 24 Mata 2021 kugeza 19 Nyakanga 2021,none
akaba yongeye kuyigarukamo tariki ya 28 Ukuboza aho biteganijwe ko agomba gusinyira iyi
kipe amasezerano yo gukina imikino yo kwishyura yarangira bakareba niba bamwongerera
amasezerano cyangwa niba yakwerekeza ahandi.