Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, byemejwe ko izabera i Dar es Salaam muri Tanzania, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Perezida wa Kenya, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, William Ruto, yatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bazitabira iyi nama idasanzwe.
Mu bandi bakuru b’ibihugu bemeje ko bazayitabira harimo Perezida Suluhu Samia wa Tanzania, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.
Abasesengura Politiki na Dipolomasi byo mu Karere basanga iyi nama ishobora kugira uruhare mu gukemura burundu iki kibazo ariko mu gihe RDC igaragaje ubushake bwa politiki mu kugikemura biherewe mu mizi yacyo.
Icyumweru kirashize Umujyi wa Goma, ari na wo Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru ugiye mu maboko y’Umutwe wa M23.
Ifatwa rya Goma ryateranyije inama z’igitaraganya z’ibihugu ndetse n’imiryango igize Akarere iki gihugu giherereyemo harimo uw’Afurika y’Iburasirazuba, EAC na SADC aho intego yari ugushakira umuti iki kibazo.
Ku ikubitiro Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wahise usaba ko habaho ibiganiro biwuhuza n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ibyaje kwemezwa n’uyu muryango ubwo abakuru b’ibihugu biwugize bahuriraga mu nama i Harare muri Zimbabwe ku wa 31 Mutarama 2025.
Inararibonye muri Politiki na Dipolomasi, Dr. Charles Muligande, asanga ibi byatanga igisubizo kuri iki kibazo, igihe cyose ibyo biganiro bizaba birimo n’ubushake ku mpande zirebwa nacyo kibazo.
Icyakora, abasesenguzi bagaragaza SADC nk’ibogamira ku ruhande rw’abashinja u Rwanda kugira ingabo mu Burasirazuba bwa RDC nk’uko babigaragaje mu itangazo ryari rikubiyemo imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu biwugize, ibyo Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure.
Ibi kandi ngo ni ibijyana n’imyitwarire ya bimwe mu bihugu bigize uyu muryango birimo Afurika y’Epfo, igaragaza kugira indimi ebyiri kuri iki kibazo.
Senateri Evode Uwizeyimana agaragaza ibi nk’ibirushaho kuzambya ikibazo aho kugishakira umuti.
Perezida Tshisekedi ntiyitabiriye Inama Idasanzwe ya 24 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC ndetse icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje impungenge ku musaruro w’ibiganiro barimo.
Ati “Hagati aho uwo turi kuvugaho hano n’igihugu cye ntabwo yitabiriye iyi nama cyangwa ngo ahagararirwe, kandi ni igihugu kiri muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko nta na hamwe gihagarariwe. Rero sinzi niba ibyo turimo kuganira hari icyo biri bufashe muri gahunda yo gushaka igisubizo muri icyo gihugu.”
Mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ko ishyigikiye inzira z’ibiganiro zigamije gushakira umuti urambye iki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC harimo n’igitekerezo cy’uko habaho inama ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwa SADC.