Mu bagabo batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye, harimo abanyeshuri batatu bo mu kigo cy’amashuri cya Kinazi, aba bakaba bari bamaze iminsi bacukurana ayo mabuye.
Kugeza ubu inzego zitandukanye zikomeje gukora ibishoboka byose ngo aba bantu bavanwemo, gusa kugeza ubu ntibaraboneka hakaba hategerejwe indi mashini mu kwihutisha igikorwa.
Mu ma sayine kuri uyu wa Kane nibwo ibikorwa by’ubutabazi byatangiye ubwo imashini yagera ku kirombe cyagwiriye abantu batandatu mu Murenge wa Kinazi muri Huye, gusa ntabwo byari byoroshye kugira ngo ihagere kuko yanyuraga mu myaka y’abaturage.
Tuyishime Daniel mugenzi wabo biganaga, avuga ko bari bamaze iminsi bacukurana ayo mabuye ariko ku bw’amahirwe we yari yagiye kwiga.
Abaturage bavuga ko iki kirombe kimaze imyaka igera kuri ine gicukurwamo ariko kandi amabuye acukurwamo ntibayazi, kampani ihacukura RBA ntiyashoboye kubona amakuru yayo.
Kankesha Annonciata, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko nta makuru y’iki kirombe bari bafite.
Abakozi bacukuraga muri iki kirombe bavuga ko batangiye bahembwa amafaranga ibihumbi bitandatu, ariko ubu ngo bari bageze ku guhembwa amafaranga ibihumbi 2500.
Ibikorwa byo gutabara abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe muri Huye yakomeje kuri uyu wa Kane