Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ikigo gishinzwe ubucukuzi ntikizi nyiri ikirombe cyaguyemo abantu 6 i Huye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ikigo gishinzwe ubucukuzi ntikizi nyiri ikirombe cyaguyemo abantu 6 i Huye

igire
igire Yanditswe April 23, 2023
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.

Uyu ni umunsi wa gatatu ushize aba bantu baguye muri iki kirombe giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye. Inzego zinyuranye ziri gukora ibishoboka byose ngo aba bantu bashakishwe ariko kugeza ubu ntibaraboneka.

Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyabwiye RBA ko nyiri iki kirombe ataramenyekana. Gusa kivuga ko uwari gapita wahembaga abacukuzi yamaze gutoroka.

 

Kugeza ubu imashini zisanzwe 2 zikora imihanda ni zo ziri kwifashishwa, aho zikora ijoro n’amanywa. Ni igikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw’umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z’ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

 

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaza nyiri iki kirombe ndetse n’ubwoko bw’amabuye y’agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n’amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n’inzego z’ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu imashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n’abo baturage ubwo baheragamo kuwa Gatatu nimugoroba.

Muri uyu mugoroba izi mashini ziri gucukura zicaniwe hakoreshejwe moteri irimo gucana amatara kugira ngo amurikire imashini zirimo gukora akazi ko gucukura.

Abaturage na bo ni benshi mu mirima ikikije iki kirombe ndetse ngo hari icyizere ko bakurikije aho imirimo igeze aba bantu bagwiriwe n’ikirombe bashobora kuza kuboneka.

Byasabye ko hifashishwa moteri hacanwa amatara ngo gushakisha aba bantu bikomeze

You Might Also Like

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

igire April 24, 2023 April 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Мобильная редакция игорного заведения для азартных игр с телефонов и планшетов.
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?