Huye: Barinubira igihombo bakomeje guterwa n’ibura ry’umuriro rya hato na hato

igire

Bamwe mu baturage ndetse n’abakorera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Huye barataka igihombo gikomeye bavuga ko bakomeje guterwa n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rikunze kugaragara cyane mu masaha ya nimugoroba mu gihe imirimo yabo iba igeze ahashyushye.

Iki kibazo gikomeje kugarukwaho cyane na bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ngoma na Tumba, bavuga ko ibura ry’umuriro rya hato na hato rikabije bakomeje guhura na ryo mu masaha ya nimugoroba rikomeje kubateza igihombo gikomeye, mu gihe abanyeshuri biga muri zimwe muri kaminuza ziri muri uwo mujyi bo bavuga ko imyigire yabo igenda nabi.

Umunyeshuri witwa Sabayino Enock wiga muri Kaminuza y’Imyuga y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko imyigire ye imaze iminsi igenda nabi cyane kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro rikunze kugaragara cyane mu masaha ya nimugoroba, igihe aba arimo asubiramo amasomo ye.

Yagize ati “Maze igihe niga nabi cyane kubera kubura umuriro mu masaha ya nimugoroba. Nk’ubu hari igihe tuba dufite amasomo yo kwiga nimugoroba aho tuba tugomba gukora ubushakashatsi dukoresheje mudasobwa, ariko ibyo ntitwabikora tudafite umuriro. Nk’ubu nkanjye wiga Electricity mbangamirwa cyane n’iri bura rya hato na hato ry’umuriro rikomeje kugaragara muri uyu mujyi”.

Uyu munyeshuri yavuze ko ubu bari kugorwa no kwiga bitegura ibizamini kubera iryo bura ry’umuriro, bigatuma batabona umwanya uhagije wo kwitegura neza ibizamini.

Ati “Ubu turi mu bihe byo gukora ibizamini, urebye iri bura ry’umuriro riri gutuma tutitegura neza kubera ko tubura uko dusubira mu byo twize dukoresheje laptop, kubera ko turayikoresha ubwo nyine yazima ugahita wiryamira kandi ibyo umuntu yari kwiga bitarangiye.”

Abakora imirimo itandukanye ishingiye ku mashanyarazi na bo bavuga ko ibura ry’umuriro ribashyira mu gihombo. Tuyisenge Olivier, ukora muri salon yogosha iherereye mu murenge wa Tumba mu mujyi wa Huye,  yavuze ko amaze iminsi abura abakiriya kubera kubura umuriro, bagira amahirwe bakazana umuriro ugahita ugenda.

Ati “Twebwe kubera ko hano dufite abakiriya benshi b’abanyeshuri biga muri kaminuza, iri bura ry’umuriro ryatumye duhomba kuko benshi muri bo ntibakiza kwiyogoshesha. kubera amasomo baba bafite babona umwanya wo kuza hano kuri salon kwiyogoshesha nimugoroba. Iyo baje rimwe bagasanga nta muriro uhari, ubutaha ntibagaruka, ugasanga biraduhombeje.”

Ufitumukiza Jean Irene ukora ubucuruzi muri uwo mujyi mu murenge wa Ngoma avuga ko ibura ry’umuriro rikomeje gutuma bafunga mu masaha ya kare mu rwego rwo kwirinda ubujura kandi baba bagifite abakiriya.

Yagize ati “Dusigaye dufunga kare cyane kubera kubura umuriro, si uko tuba tudafite abakiriya, hoya, ikibazo ni uko haba hatari umutekano. Urebye ni mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ngaruka dushobora guhura na zo zirimo ubujura, kubera ko aho dukorera haba hatabona. Biraduhombya kuko bituma tudakora akazi kacu nk’uko bikwiye.”

Ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyatangiye kugaragara mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Ukuboza, aho umuriro watangiye kugenda mu masaha ya nimugoroba. Uretse ko iki kibazo kitari mu karere ka Huye gusa, ni hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), bubinyujije ku rukuta rwayo rwa X ku wa 12 Ukuboza, bwatangaje ko iki kibazo giterwa ahanini n’imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi.

Bagize bati “Turisegura ku bafatabuguzi bacu. Muri iyi minsi hari ibice bimwe na bimwe bikomeje kubura umuriro biturutse ku mirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi. Turabasaba kutwihanganira no gufata ingamba zikwiye mu gihe turimo gukemura icyo kibazo.”

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kwinubira iryo bura ry’umuriro rya hato na hato ribabuza gukomeza imirimo yabo, ndetse bamwe bakavuga ko babihomberamo, ni mu gihe REG ivuga ko icyo kibazo kizakemuka bitarambiranye.

 

Share This Article