ACP Rose Kampire umaze imyaka 19 akora umwuga wo gukanika indege yakomoje ku rugendo rwamugejeje ku gukabya inzozi ze, uko yitwara mu kazi ke ka buri munsi n’uko agahuza n’inshingano zo kwita ku muryango.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, ACP Rose Kampire yasabye abakiri bato gukunda umurimo no kugira ikinyabupfura kuko ari byo bizatuma batera imbere.
ACP Rose Kampire yize ibijyanye na Siyansi mbere yo gukomeza amasomo ajyanye no gukanika indege, ashaka kwitura Igihugu no gutanga umusanzu we mu kucyubaka.
Kuba umupolisi mwiza n’umwenjeniyeri mwiza avuga ko bisaba guhora wihugura mu byo ukora by’umwihariko ku ndege ukazirikana ko ari igikoresho gitwara ubuzima bw’abantu.
ACP Rose Kampire avuga ko mu kazi ke ka buri munsi azirikana no kuzuza inshingano z’umugore n’umubyeyi mu muryango ndetse n’inshingano rusange z’umunyarwanda aho atuye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko Rose akwiye kubera benshi urugero kuko ari umwe mu bagaragaje ko iyo ugerageje icyo ukunda na cyo kigukundira.
ACP Rose Kampire yagiriye inama abato bifuza kuba abapolisi kumva ko bazabona ababashyigikira kandi ko nta kizababuza gukabya inzozi zabo mu gihe bashyize umutima ku byo bakunda.