Ibi bihano biratiza umurindi DRC wo gukomeza intambara

igire

U Rwanda rurasanga ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda bizagira ingaruka ku ntambwe y’amahoro yari itegerejwe mu masezerano ya Washington, kuko bitiza umurindi Leta ya Congo wo gukomeza intambara.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, ibi yabivuze asubiza abanyapolitiki ba Congo banditse bashimagiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Igisirikare cy’u Rwanda – RDF ndetse na bamwe mu bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda ibihano.

Makolo yahereye ku ijambo Therese Kayikwamba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo aho yagize ati “Ijambo ryatanzwe ntirishobora guhora risubirwaho, kandi kwirengagiza ubuzima bw’abantu mu buryo bweruye ntibishobora kuramba.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yateruye agira ati “ibyo nta wabijyaho impaka — ariko hejuru y’urusaku, uku ni ko kuri kw’ibigaragara:”

Yagize ati “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ikomeje kuba umuterankunga wa mbere wa FDLR, umutwe ubangamiye cyane ubusugire n’umutekano by’u Rwanda. N’iyo hashorwa imbaraga nyinshi n’ubutunzi mu kwamamaza ibinyoma bigamije kurangaza abantu ku ruhare rwa Leta ya DRC mu gushyigikira FDLR, iki kibazo ntikizacika.

Ibihano bifata uruhande rumwe gusa, byongera gushimangira Guverinoma ya DRC mu gutsimbarara ku gisubizo cya gisirikare. Ibyo bituma habaho gukomeza kwiyongera kw’intambara, kongera ubukana bw’ihohoterwa, gutakaza amahirwe, kandi cyane cyane gutakaza ubuzima bw’abantu.

Nanone kandi, ikibazo cy’imbere muri DRC ntikizarangira: AFC/M23 irarwana ivuga ko irwanya itotezwa rishingiye kuri politiki za Guverinoma ya DRC zishyigikira abafite ingengabitekerezo ya jenoside (imvugo ziherutse z’urukozasoni zavugiwe kuri televiziyo y’igihugu na Jenerali Ekenge wa FARDC ni urugero rumwe mu zindi nyinshi). Iyi ni yo nkomoko y’ihohoterwa rikabije rishingiye ku moko rishyira mu kaga akarere kacu kose.

Aya makuru n’izi mpamvu ntibishobora kugorekwa cyangwa kwirengagizwa mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.

Inzira igana ku mahoro arambye n’iterambere yamaze gushyirwaho mu masezerano yumvikanyweho mu mwaka ushize, harimo n’amasezerano yuzuye ya Washington, ariko DRC isa n’iyifuza gukomeza intambara kurusha gushyira mu bikorwa inshingano zayo mu nzira z’amahoro.

Share This Article