Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage byikubye gatatu mu myaka itanu ishize
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage byikubye gatatu mu myaka itanu ishize

igire
igire Yanditswe May 29, 2025
Share
SHARE

Ikigo cy’Ingoboka ‘Special Guarantee Fund (SGF)’ cyatangaje ko ibibazo by’abaturage bonerwa n’inyamaswa zo muri parike wikubye inshuro zirenga eshatu mu myaka itanu ishize.

Ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo wa SGF kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, aho yavuze ko kuva muri 2019 bamaze kwakira ibibazo birenga ibihumbi 26.

Yagize ati “Kuva muri Mutarama 2025 kugeza muri Werurwe 2025, twari tumaze kwakira ibibazo bigera ku bihumbi 11,480 mu Rwanda hose. Umwaka ushize wa 2023-2024 twakiriye ibibazo ibihumbi 11,602 biturutse ku bihumbi 3,769 mu mwaka wa 2019-2020 ni ukuvuga ko muri iyi myaka itanu ishize ibibazo byikubye inshuro zirenga eshatu.”

Mu gusobanura uburyo buteganyijwe mu guhangana n’ikibazo cy’inyamaswa zo muri Pariki zonera abatura, Nibakure yavuze ko hafashwe ingamba zikubiye mu bice bitatu by’ingenzi.

Ingamba ya mbere ni irebana n’inyamaswa ziri hanze ya parike zakabaye ziri muri parike aho ngo bateganya kuzisubiza aho zigomba kuba ziri. Ati “Ni umuntu ugomba kubikora kuko zo ntabwo zibwiriza ngo zisubireyo zigenda zisubizwayo buhoro buhoro uko zigaragaye.”

Ingamba ya kabiri ni ugushimangira no kongerera imbaraga inzitiro z’aho ziri. Ati “Turi kwibanda cyane cyane aho inyamaswa zikunda gusohokera cyane. Muri Pariki y’Ibirunga niho twahereye ibikorwa birebana no gushimangira urukuta rwa pariki, hanyuma no mu Karere ka Kirehe, mu Mirenge ya Mpanga na Mahama naho hakunda kugaragara ibibazo byinshi by’abaturage bonerwa n’imvubu ziva mu mazi zikangiza imyaka y’abaturage.”

Indi ngamba ni ukwishyura ibyangijwe n’inyamaswa zoneye abaturage. Uko kwishyurwa gushingira ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa iyo zonnye, zaba izo muri pariki cyangwa hanze yayo.

Aha niho Nibakure ashingira agaragaza imbogamizi igihari kuko kugeza ubu hari inyamaswa zitari ku rutonde rw’izishyurwa igihe zonnye cyangwa zangije imitungo y’abaturage.

Zimwe muri izo Nyamaswa ni nk’imbwa, inkende n’inyamaswa itamenyekanye.

Ni gute umuntu yabana n’inyamaswa mu mutuzo ?

Umuhanga mu by’urusobe rw’ibinyabuzima, Dr Imanishimwe Ange avuga ko ubugome abantu bakeka ko inyamswa zifite atari bwo zifite akanagaragaza uburyo umuntu ashobora kubana nazo nta kubangamirana.

Ati “Uko inyamaswa ibaho n’uko ibigenza ni nk’uko n’umuntu yirwanaho.”

Avuga ko kuba zijya zigaruka mu bantu rimwe na rimwe zikona bishingiye ku rukumbuzi zigirira aho zahoze zituye kuko ibikorwa bya muntu aribyo bigenda bizimura.

Ati “Iyo ndi kuvuga kuri ibi bintu, mba nshaka kubwira wa muntu wumva ko inyamaswa yaje aho atuye, atumva ko buri gihe izanywe n’ikibi ngo ayirenganye, ahubwo akumva ko yakagombye kuyibungabunga kugira ngo inzego zibishinzwe ziyisubize aho yakagombye kuba iri.”

Dr Imanishimwe akomeza avuga kandi ko hashingiwe ku miterere y’u Rwanda, bigoye ko inyamaswa zose zashyirwa muri pariki.

Ati “Ikindi ni uko mu mibereho yazo, ntabwo ziziko zifite umupaka, ziziko zigomba kwigenga zikajya ahantu hatandukanye kugira ngo zijye gushaka yo ibyo zikeneye byaba ibyo kurya cyangwa se n’amatsiko yo kugira icyo zireba.”

Ashingiye kuri ibi, Dr. Imanishimwe asaba abantu kujya babanira inyamaswa neza kuko atari ingome nk’uko babikeka. Ati “No mu muco Nyarwanda, iyo inyamaswa yahungiraga mu rugo rw’umuntu, nta muntu wayikurikiraga. Niho mpera mvuga nti ari abantu bagomba kubaho neza, inyamaswa nazo bikaba uko ariko igihe habayeho kwangiza gukomeye hakagira igikorwa kugira ngo noneho umuturage atarengana.”

Kugeza ubu, inyamaswa nyinshi zikunze konera abaturage zituruka muri Pariki enye u Rwanda rufite. Izo Pariki ni Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Nyungwe, Akagera na Gishwati-Mukura.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, ikaba izwi cyane kubera ko ariho haboneka ingagi zo mu misozi hamwe n’inguge zizwi nka ‘golden monkeys’. Bivugwa ko iyi Pariki yatangijwe mu 1925, ikaba irimo ibirunga bitanu ari byo: Karisimbi, Bisoke, Muhabura, Gahinga na Sabyinyo

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ikaba ari imwe mu mashyamba ya kera kandi manini yo mu misozi muri Afurika. Yagizwe Pariki ku mugaragaro muri 2005 ndetse muri Nzeri 2023 ishyirwa mu Murage w’Isi wa UNESCO. Ifite ubuso bwa km² 1,019, ikaba irimo amoko menshi y’inyamaswa, harimo inguge zitandukanye n’amoko arenga 300 y’inyoni. Ni ahantu h’ingenzi ku bakunda gutembera mu ishyamba, kureba inyoni, no kugenda ku migozi yo mu kirere (canopy walk).

Pariki y’Igihugu ya Akagera iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda, ikaba yaratangijwe mu 1934. Ifite ubuso bwa km² 1,122 kandi irimo ubwoko butandukanye bw’inyamaswa zirimo intare, inzovu, imbogo, imparage, imvubu n’izindi. Akagera niyo pariki yonyine mu Rwanda irimo inyamaswa eshanu zikomeye zizwi nka (Big Five) kandi irimo ibiyaga n’ibishanga byinshi, bituma iba ahantu heza ho gutemberera no kureba inyoni.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura yatangijwe kuri 2015, ikaba iherereye mu burengerazuba bw’igihugu hagati ya Pariki ya Nyungwe n’iy’Ibirunga. Igizwe n’amashyamba abiri: Gishwati na Mukura.

Izi pariki zose zigenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), gifite inshingano zo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo. U Rwanda rufite gahunda yo kubungabunga ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo burambye, bityo izi pariki zikaba ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu ariyo mpamvu Abaturarwanda bakangurirwa kubanira neza inyamaswa ziri muri izi Pariki.

You Might Also Like

Abanyarwanda 15 barimo gukora imishinga minini bifashishije ubwenge buhangano

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa

Karongi: Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo gituma bajya kubigura muzindi ntara

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

igire May 29, 2025 May 29, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Тайна удачной игрового процесса в онлайн казино с акциями
news

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?