Ibihugu byo hirya no hino ku isi byafashe ingamba zo kuvana abenegihugu babyo muri Israel na Iran mu gihe ibi ibihugu byombi byinjiye ku munsi wa karindwi w’intambara ibihanganishije n’ubwo inziria zo mu kirere cyo muri ako gace gifunze.
Icyumweru cy’ibitero byo mu kirere na misile bya Israel byagabwe kuri Iran, byasize bihitanye bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran, bisenya ibikorwaremezo by’ingufu za kirimbuzi ndetse byica n’abantu amagana. Mu gihe ku rundi ruhande, ibitero byo kwihorera bya Iran byahitanye nibura abasivile barenga 20 muri Israel.
Muri iyi nkuru ducyesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, iragaragaza ingamba zafashwe n’ibihugu bitandukanye zigamije gucyura abaturage babyo mu gihe intamapara ikomeje gufata umurego hagati ya Israel na Iran.
Uko ibihugu biri gucyura abenegihugu babyo.
Australia
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Austrialia, Penny Wong yatangaje kuri uyu wa kane ko Guverinoma ya Australia yavanye itsinda rito ry’abantu bari muri Israel bifashishije umupaka wo butaka ku wa Gatatu. Yavuze kandi ko izakomeza gushakisha andi mahirwe yo gucyura abandi mu minsi ikurikira.
Yongeyeho ko Abanya-Australiaa bagera ku 1,500 bari muri Iran bamaze kwiyandikisha basaba ubufasha, mu gihe abandi 1,200 bari muri Israel na bo bashaka kuhava.
Bulgaria
Guverinoma ya Bulgaria yatangaje kuri uyu wa Kane ko yavanya abadiplomate 17 n’imiryango yabo bari muri Iran, ibajyana muri Azerbaijani, kandi ko iteganya berekeza mu gihugu cyabo biciye ku butaka no mu kirere.
Yakomeje ivuga ko ubuyobozi bwa ambasade ya Bulgaria i Tehran bwimuriwe by’agateganyo i Baku.
U Bushinwa
Ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Bushinwa bwatangaje ko bumaze gukura abaturage bayo barenga 1,600 muri Iran ndetse n’abandi benshi muri Israel, nk’uko umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yabitangaje kuri uyu munsi.
Amakuru atangazwa n’itangazamakuru byo mu Bushinwa avuga ko muri iki gihugu cya Iran haba abaturage b’Abashinwa ibihumbi n’bihumbi.
Croatia
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Croatia, Gordan Grlić Radman, yavuze ko abadiplomate n’abakozi ba ambasade bari i Tel Aviv n’i Tehran bazava muri ibyo bihugu, ahanini bifashishije inzira zo ku butaka.
U Bufaransa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yatangaje kuri uyu wa Kane ko u Bufaransa buzategura imodoka za bisi zizafasha Abafaransa batabashije kwikura muri Iran kugera ku mipaka ya Turkiya cyangwa Armenia, kugira ngo babashe kugera ku bibuga by’indege byo muri ibyo bihugu.
Yasobanuye kandi ko Abafaransa bari muri Israel bazatangira kugenda mu modoka guhera ku wa Gatanu mu gitondo, bakanyura ku mupaka wa Jordan bajya ku bibuga by’indege byo muri icyo gihugu, aho indege yihariye izaturuka i Amman mu mpera z’icyumweru izabafsha ihereye ku bari mu kaga cyane cyangwa abafite ibibazo byihutirwa.
U Bugereki
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bugereki yavuze ko imaze gukura Abagereki 16 n’imiryango yabo muri Iran, babajyana muri Azerbaijani bifashishije inzira yo ku butaka. Yongeyeho ko ubu bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bagezwe mu gihugu cyabo.
U Buhinde
Ku wa Gatatu, u Buhindi bwatangaje ko bwatangiye igikorwa bwise “Operation Sindhu” kigamije gukura Abahinde muri Iran. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yicyo gihugu yavuze ko kugeza ubu abanyeshuri 110 b’Abahinde bamaze gukurwa mu majyaruguru ya Iran, banyuze muri Armenia guhera ku wa 17 Kamena.
Ambasade y’u Buhinde muri Iran iri gufasha Abahinde kuva mu duce turi kugaragaramo imirwano ikabije, ikabimurira mu bice bigifite umutekano, kugira ngo babone uko bakurwa burundu muri icyo gihugu.
U Butaliyani
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yatangarije ku rubuga rwa X ko igihugu cye kiri gutegura ingendo z’indege zizava i Amman mu minsi iri imbere, kugira ngo Abataliyani bagera ku 20,000 baba muri Israel bazabashe gutaha mu gihe babyifuza.