Imirwano yakomeje mu burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 uvuga ko ingabo za Leta ya Congo ziri kurasa ku birindiro byawo byose.
Mu butumwa umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko guhera saa saba z’uyu munsi tariki 28/12/2023, ingabo za Congo (FARDC), FDLR, Wazalendo, n’ingabo z’Uburundi bagabye ibitero mu turere dutuwe cyane muri Karuba na Mushaki, ndetse no mu nkengero zaho.
Uretse kuba FARDC yakoresheje indege muri iyi mirwano irasa ibirindiro bya M23, barashe n’ibisasu biremereye bakoresheje imbunda, ku birindiro byose by’uyu mutwe wa M23.
Umuvugizi wa M23 akomeza avuga ko raporo y’agateganyo y’ibyangiritse ari: Abasivile 4 bakomeretse bikabije, amazu n’amaduka yasenyutse, abaturage benshi bahunze, hakaba n’abandi baburiwe irengero.
Abitangaje nyuma y’uko Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa yari yabanje gutangaza ko ingabo za Congo ziri kurasa ibitaro amashuri n’insengero.
imirwano yahereye mu gitondo muri groupement ya MUFUNI MATANDA, agakomeza avuga ko imirwano yabereye ku Ihumure ku mashuri y’abadive, abaturage ba Rubaya bakaba batangiye guhunga.