Mu gihe abantu bakoreraga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bari bamenyereye gukosorwa ibizamini bagahabwa amanota n’abapolisi harateganywa ko bazajya bakosorwa n’imashini bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Umuvugiz wa Polisi y’U Rwanda ACP Rutikanga Boniface avuga ko Polisi yateganyije ko ibizamini byo gukorera Perimi bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Umunyeshuri azajya yicara mu modoka imashi ibe ariyo imukosora maze imuhe n’amanota ntabwo abanyeshuri bazongera guhura n’abapolisi”.
ACP Rutikanga avuga ko gukosorwa n’ikoranabuhanga bizaba byizewe ku kigero cyo hejuru ko mu itangwa n’amanota hatabamo amarangamutima ku ba Polisi ndetse umunyeshuri azaba yizeye neza ko atarenganyijwe kuko imashini nta kimenyane yagira.
Ati“Imyiteguro y’uburyo bwo gukorera Perimi hifashishijwe ikoranabuhanga igeze kure kuko Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri mu myiteguro yo gutangiza ikigo kizajya cyifashishwa mu gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo n’urwa burundu hifashishijwe ikoranabuhanga”.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, yavuze ko iki kigo kizaba kirimo ibyangombwa byose byari bisanzwe biboneka aho abantu bakoreraga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.
Ati “Ahazakorerwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara rwa burundu hifashishijwe ikoranabuhanga imihanda iteye ku buryo bujyanye n’ibizamini bikoreshwa harimo ahazamuka, aho bakorera parikingi, amakorosi”.
Iryo koranabuhanga zibasha kwerekana ikosa rikozwe n’umunyeshuri kuko Umunyeshuri aba yicaye mu modoka wenyine ibyo akora bigakurikiranwa n’umupolisi wicaye mu cyumba cy’ubugenzuzi “Control room”.
Ati “Nta ruswa, nta kwibeshya nta n’akarengane kubera ko ukora ikizamini aba akorana na mudasobwa. Iri koranabuhanga nta marangamutima rigira, ntiryibeshya, nta karengane nta n’ikimenyane rigira.”
Nta gihe kizwi iki kigo kizaba cyatangijwe Umuvugizi wapolisi yatangaje gusa avuga ko mu gihe iki kigo kizaba cyatangijwe, abakora ibizamini byo gutwara imodoka mu Mujyi wa Kigali bose bazakoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abo mu ntara bo bakazakomeza gukoresha uburyo busanzwe kugeza igihe na bo bazagerezwaho iri koranabuhanga.
Ati “Igihe cyo gutangira ntikiramenyekana haracyari ibyo gutunganya ibirebana n’amategeko n’ikoranabuhanga”.
Abiga gutwara ibinyabiziga bavuga ko kuba bakosorwa n’imashini nta kibazo babibonamo kuko nta karengane cyangwa ikimenyane cyazamo.
Innocent Dukuzemungu ni umwe mu biga gutwara ibinyabiziga akaba ashaka gukorera uruhushya rwa burundu, asanga iyo gahunda itabuza umunyeshuri gutsinda neza ikizamini igihe yize neza.
Ku makuru avuga ko iki kigo kizigisha no gutwara ibinyabiziga Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko amashuri ya Auto –Ecole ariyo azakomeza kwigisha nyuma abanyeshuri bakajya gukorera ibizamini kuri iki kigo cya Polisi cyo mu Busanza.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki kigo kizatanga amahirwe yo kuba umuntu yakora ikizamini igihe abishakiye bitewe n’umwanya afite, kandi utsinze bikazaba bigaragaza koko ko azi gutwara ikinyabiziga.