Abakora ubucuruzi nyambukiranyamipaka bo mu ntara y’iburasirazuba baravuga ko bizeye ko batazongera guhura n’imbogamizi bahuraga nazo mu bucuruzi bwabo nkuko byari bisanzwe bibabaho, ibi byavuzwe na bamwe mu bakorere ubucuruzi bwabo hagati y’u Rwanda na Tanzania, aho bavuga ko bajyaga bagorwa no kwambutsa ibicuruzwa byabo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.
Ibi byavuze ubwo intara y’Iburasirazuba yasurwaga n’intara y’Akagera mu buryo bwo kunoza umubano izi ntara zombi zifitanye no kwigira kuri bimwe mu byasuwe mu ntara y’Iburasirazuba.
Byingana Eulade ni umwe mu bikorera bo mu ntara y’Iburasirazuba akaba anakora ubucuruzi nyambukiranyamipaka binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam avuga ko bajyaga bagorwa no kwambutsa ibicuruzwa byabo bitewe nuko bajyaga bahabwa serivisi bitinze rimwe na rimwe ugasanga hajemo no gucibwa amafaranga y’ubukererwe kandi avuga ko kuba bahaye guhura kw’izi ntara zombi bizeye ko bagiye guhabwa serivisi nziza ntakongera gucibwa amafaranga y’ubukererwe bizababaho.
Yagize ati” Tanzania ni igihugu cyiza cyo gukoreramo ubucuruzi kuba habayeho igikorwa nkiki hari ikizere kitwereka ko ubuhahirane bwacu bugiye kugenda neza kurushaho dore ko n’uhagarariye abakorera mu ntara y’Akagera yabitwijeje kandi aturarikira no kujya gukorera ubucuruzi bwacu mu gihugu cyabo.”
Nkurunziza Jean Du Dieu uhagarariye abikorera mu ntara y’Iburasirazuba avugana n’itangazamakuru avuga ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi ari amahirwe menshi ku bakora ubucuruzi nyambukiranyamipaka ari nako ubuhahirane bwiyongera kurushaho kuba bwiza.
Ati” nkatwe abikorera tweretswe ko dufite amahirwe menshi mu bucuruzi bwacu ndetse n’abayobozi bacu bakomeje babitubwira, icyo tugomba gukora nkatwe abikorera amahirwe dufite tugiye kuyabyaza umusaruro turushaho kunoza ubuhahirane buri hagati yacu n’igihugu cya Tanzania.”
Ladislaus Takananura uhagarariye abikorera mu ntara y’Akagera nawe ararika abatuye intara y’iburasirazuba kuza gushora imari mu gihugu cyabo kuko hari amahirwe menshi yo kuhakorera ubucuruzi butandukanye harimo ubukerarugendo, amahoteli, ndetse n’ibindi bitandukanye.
ati” kuba dufite ubuyobozi bwiza nibyo bituma natwe tubaho neza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byacu ni byo bitwereka ko tugomba kugira uruhare mwiterambere ryacu, ati turabararikira kuza mu ntara yacu kuko hari byinshi byo kuhakorera mu bucuruzi bugiye butandukanye kandi natwe nuko tukaza gushora imari mu ntara yanyu kuko hari byinshi twahabonye byo kwigiraho natwe tukabibyaza umusaruro.”
Ubusanzwe intara y’Akagera ihana imbibi n’intara y’iburasirazuba yo gihugu cy’u Rwanda sibyo gusa kandi hanakorerwa ubucuruzi nyambukiranyamipaka binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.
AMAFOTO:
MUTUYIMANA Ruth