Mu bukangurambaga bwakozwe na Polisi y’Igihugu bwari bugenewe abakoresha imihanda abashoferi n’abagenzi ndetse n’abandi muri rusange, abagenzi bagend mu modoka rusange barasabwa gutanga amakuru bagaragaza amakosa yakozwe n’abashoferi.
“Gerayo Amahoro”, ni ubukngurambagabukorwa na Polisi y’igihugu bwasubukuwe bwari bugeze ku cyumweru cya 10 cyabwo. Ubu bukangurambaga kuwa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2023, bwabereye mu turere twose. Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, bwabereye mu karere ka Rwamagana aho bategera imodoka.
Abashoferi bahamya ko ubukangurambaga “Gerayo Amahoro” bwabagiriye akamaro, ndetse ko biteguye gukora ibyo basabwa igihe batwara abagenzi.
Kagame Emmanuel ni umwe mu bashoferi batwara abagenzi rusange yagize ati”akazi dukora bisaba kwitwararika kandi ugakurikiza amabwiriza kuko uba ufite ubuzima bw’abantu mu biganza byawe ugomba kugeza aho bagiye amahoro”,kuba habaho ubukangurambaga nibyiza kandi twiyemeje gukebura bagenzi bacu birengagiza amategeko bagakora amakosa.
Niringiyimana Theophile ati”Ubu bukangurambaga bwa “Gerayo amahoro” bwatugiriye akamaro kuko bwadufashije, kuko akazi kacu dushobora kugakora neza kandi tukubahiriza amategeko kugira ngo twirinde icyatuma dukora impanuka. Icyo twebwe abashoferi tugomba gukora ni uko dukomeza kwitwara neza, tukirinda ko impanuka zibaho twabigizemo uruhare ariko tugomba no kugira inama bagenzi bacu dufatanyije umwuga baba batwara imodoka batubahiriza amategeko.”
Nikuze Claudette ni umwe mu bagenzi yagize ati”ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” bwamfashije kumenya uburenganzira bw’umugenzi ugenda mu modoka, Kutwigisha byadukanguye kuburyo ntazongera kubona umushoferi avugira kuri telefoni, cyangwa yatendetse abagenzi ngo nceceke. Ikiza nuko buri wese utega imodoka abonye umushoferi akoze ikosa yajya atanga amakuru kuri polisi, agakurikiranwa atarateza impanuka.
SP Twizeyimana Hamdun, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasabye abatwara imodoka zitwara abagenzi kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka. ati “Uyu munsi Polisi y’Igihugu yakoze ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ ”. Twari tugeze ku cyumweru cya 10 kuva dusubukuye “Gerayo Amahoro”. Icyumweru cya 10 rero ubu bukangurambaga bwari bugenewe abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse bukaba bwari bunagenewe abagenzi bagenda mu modoka mu buryo bwa rusange.
Abashoferi tukaba turabasaba kubahiriza amategeko birinda gutwara imodoka banyweye ibisindisha, bakirinda umuvuduko ukabije, bagasuzumisha ibinyabiziga byabo ndetse bakirinda no kuvugira kuri telefoni batwaye imodoka kuko biri mu bintu biteza impanuka.”
SP Twizeyimna yakomeje asaba abagenda mu modoka rusange (Abagenzi), kujya batanga amakuru igihe umushoferi yarenze ku mabwiriza yagenwe. Ati “Ubutumwa bwatanzwe uyu munsi bwari bugenewe ibyiciro bibiri. Hari abashoferi n’abagenzi, kandi hari ibyo bose basabwa mu rwego rwo kwirinda icyateza impanuka. Abagenzi ntibakwiye kujya barebera amakosa umushoferi akora, ashobora guteza abagenzi impanuka. Igihe babonye umushoferi akoze amakosa babimenyesha Polisi y’Igihugu, mu buryo bwo gukumira impanuka.”