Mu gihe ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba busaba abahinzi gushyira imbaraga mu gutegura imirima yabo hakiri kare ndetse no guhinga ubuso bwose bukwiye guhingwa, CG Gasana umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yasabye abatuye iyi ntara gushyira imbaraga mu gutegura igihembwe cy’ihinga hakiri kare kugira ngo babone umusaruro mwinshi, ibi babisabwe kuri uyu wa gatanu ubwo hirya no hino mu gihugu, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bizihizaga umunsi w’umuganura.
Mu Rwanda umuhango w’umuganura numwe mu mihango gakondo abanyarwanda batsimbarayeho kubera indangagaciro zikomeye uhatse zirimo: guhimbaza umurimo no kuwunoza, gusangira ndetse no gusabana.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rwamagana bavuga ko umuganura utuma bisuzuma bakareba umusaruro w’ibyo bagezeho ndetse ubu ibikorwa byo kwitegura ihinga kare bakaba barabitangiye kugira ngo umusaruro n’Iterambere mu ngo zabo ryiyongere.
Mukarugwiza Patricia umwe mu baturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana avuga ko umunsi w’umuganura ari umunsi ukomeye kuri bo kuko ubafasha kwisuzuma bakareba uko bahagaze mu iterambere n’umusaruro bagezeho. Yagize ati” umuganura ni umunsi ukomeye kandi wahozeho na mbere aho uduhuriza hamwe tugasangira, tugasabana kandi tukishimira umusaruro w’ibyo twagezeho”.
Ruzindana Medard umuturage wo mu karere ka Rwamagana ho mu murenge wa Mwulire nawe avuga ko umuhango w’umuganura ari umwe mu mihango gakondo abanyarwanda batsimbarayeho bitewe n’indangagaciro uhatse kandi ukaba umunsi baha agaciro cyane kuko na mbere wahozeho bagasangira, bagasabana bashyize hamwe nkuko umuco nyarwanda ubyemera.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel asaba abahinzi kwitegura igihembwe cy’ihinga cya 2024 A ndetse no gushyira imbaraga mu gutegura imirima yabo hakiri kare, guhinga ubuso bwose bukwiye guhingwa no gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye.
Yagize ati” mugomba kwisuzuma mukareba aho mugeze ndetse mukanareba aho mugeze mushaka kugera ku iterambere ribaganisha aheza mwishakamo ibisubizo mukigiira kugira ngo munazigamire abana banyu ndetse mu kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye”.
CG Gasana yibukije ko umunsi w’umuganura ari uwo kuganuzanya no gusangira, ukerekana ko ubufatanye ari ikinyabupfura n’umuhigo duukwiye kugira nk’abanyarwanda kandi uyu muhigo ugafatwa nk’umuco uhuje abanyarwanda twese. Yakomeje avuga ko nk’abanyarwanda tugomba gukomeza umuco wacu kandi ugashingirwa ku mahitamo yacu, asaba abaturage b’intara y’iburasirazuba gufata neza umusaruro bejeje kandi bakagira umuco wo kuganuza abandi batabashije kuwubona.
Igihembwe cy’ihinga gishize 2023 B, mu ntara y’iburasirazuba, mu turere tumwe na tumwe umusaruro cyane uw’ibigori ntiwagenze neza kubera imvura yacitse kare, hakabaho izuba ryinshi.
UMWANDITS:
MUTUYIMANA Ruth
AMAFOTO