Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Iburasirazuba: Guverineri Gasana arasaba abaturage gukumira no kutarebera uwari we wese uhakana, upfobya Jenoside
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Iburasirazuba: Guverineri Gasana arasaba abaturage gukumira no kutarebera uwari we wese uhakana, upfobya Jenoside

igire
igire Yanditswe April 6, 2023
Share
SHARE

CG Gasana Emmanuel yatanze ubutumwa ku baturage batuye intara y’iburasirazuba mugihe tugiye
gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kandi
kikaba n’igikorwa gikomeza kugeza ku minsi ijana, asaba abaturage gukumira no kutarebera uwari we
wese uhakana, upfobya ndetse nufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 6 Mata 2023.

Kuri uyu wa kane tariki 6 Mata 2023 umuyobozi w’intara y’iburasirazuba CG Gasana Emmnuel ari kumwe
na CP Twizeyimana Hamdun umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba nuhagarariye urwego
rw’ubugenzacyaha mu ntara y’iburasirazuba Rutaro Hubert bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ubwo
mu gihugu hose twitegura kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basaba
abatuye intara y’iburasirazuba kwirinda icyateza umutekano muke.

Umuyobozi w’urwego rwubugenzacyaha mu ntara yiburasirazuba Rutaro Hubert yagarutse ku bibazo biri
kugaragara muriyi minsi by’umutekano muke asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu gutangira
amakuru ku gihe kugira ngo habeho kurwanya ibikorwa bibi, yagize ati” tugomba gufatanya twese kugira
ngo turwanye ibikorwa byateza umutekano muke, abaturage barasabwa gutangira amakuru ku gihe
kandi bagakumira ikibi cyose, buri muturage rasabwa kuba ijisho rya mugenzi we”. Ibyo byose ni
tubikora dufatanyije twagera ku mutekano usesuye ndetse nabo barenganywa bakabonera ubutabera
ku gihe.

Umuvugizi wa Polisi CP Twizeyimana Hamdun nawe yavuze ku mutekano muke uri kugaragara muri iyi
minsi asaba abaturage gukumira ibyaha ahanini bituruka ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge aho usanga
urubyiruko rwaribasiwe n’ibiyobyabwenge ariko habayeho gukumira ibyaha biri kugaragara byashira
yagize ati” muri iyi minsi ijana tugiye kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994
ndizera tuzakurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubumwe n’ubudaheranwa mu rwego rwo
kubungabunga umutekano bitewe ni gihe gikomeye tugezemo”.

CG Gasana Emmanuel yasoje asaba abaturage batuye intara y’iburasirazuba ubufatanye ati” dufatanye
muri uru rugendo twubahiriza amabwiriza yatanzwe na minisiteri y’ubumwe n’ubudaheranwa yifuza ko
umunyarwanda wese yaharanira kugira indangagaciro za Ndi Umunyarwanda, mu gihe cyo kwibuka
twirinde icyari cyo cyose cyahungabanya igihe turimo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

TWIBUKE TWIYUBAKA.

You Might Also Like

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

igire April 6, 2023 April 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Мобильная редакция игорного заведения для азартных игр с телефонов и планшетов.
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?