Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ibyapa bigaragaza Perezida Macron nka Hitler byatangiye gukorwaho iperereza
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu mahanga

Ibyapa bigaragaza Perezida Macron nka Hitler byatangiye gukorwaho iperereza

igire
igire Yanditswe May 19, 2023
Share
SHARE

Mu gihugu cy’ubufaransa mu mijyi itandukanye hashize iminsi hagaragara ibyapa bimanitse, bigaragaza Perezida Macron nka Hitler, ndetse muri iki cyumweru hagaragaye ibyapa bisaga 30, mu bice bitandukanye.

Ibi byose nibyo byatumye inzego z’ubugenzacyaha mu Bufaransa zitangiza iperereza ku byapa bimaze iminsi bigaragara biriho Perezida Emmanuel Macron yashushanyijwe nka Adolf Hitler.

Ibi byapa bigaragaza Perezida Macron yambaye ikote, umusatsi ujya kumera nk’uwa Hitler ndetse n’ubwanwa nk’ubwa Hitler bushushanyijwe mu mibare 49.3

Uwo mubare 49.3 ni ingingo y’Itegeko riherutse kwemezwa na Guverinoma ya Macron ry’amavugurura mu itegeko risanzweho rigenga pansiyo mu Bufaransa.

Iryo tegeko rishya ryongera imyaka ya pansiyo ikava kuri 62 ikaba 64, ntabwo ryavuzweho rumwe ndetse ryatumye hatangira imyigaragambyo ikaze mu bice bitandukanye by’u Bufaransa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Avignon bwatangaje ko bugiye gutanga ikirego cyo gushakisha uwakoze ibyo bintu, mu gihe Polisi yahawe akazi ko kumanura ibyo byapa.

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko abashyizeho ibyo byapa bafashwe bagahamwa n’icyaha, bahanishwa igifungo cy’amezi abiri n’amande ya 7.500€ yo guteza imvururu muri rubanda ndetse na 12.000€ yo gutuka Perezida.

You Might Also Like

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

Kenya: Batatu bafashwe bakekwaho gutera urukweto Perezida Ruto

Bugesera: Urubyiruko rwashyikirije utushoboye inzu yokubamo

Intumwa y’u Bwongereza itegerejwe mu Rwanda

igire May 19, 2023 May 19, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?