Uwari umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yapfuye ku wa Mbere wa Pasika tariki ya 21 Mata, afite imyaka 88, akaba yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.
Urupfu rwe rwatumye abakirisitu Gatulika bose bajya mu cyunamo, hanatangira imihango yo kumusezeraho i Vatican.
Dore bimwe mu by’ingenzi ukwiye kumenya ku bijyanye n’umuhango wo gushyingura Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo mu mateka ya Kiliziya Gatulika.
Igihe n’aho umuhango wo kumushyingura wabereye
Umuhango wo gushyingura Papa Francis wabanjirijwe na Misa yo kumusabira yamaze iminota 90, ikaba yabereye mu mbuga ngari yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican.
Giovanni Battista Re, Umukuru mu ba Cardinal bariho, ufite imyaka 91 ni we wayoboye igitambo cya misa yo gusezeraho bwa nyuma Papa Francis.
Nyuma y’iyo mihango, isanduku irimo umurambo we yajyanywe mu modoka mu mujyi rwagati wa Roma, ijyanwa aho yari yarifuje gushyingurwa, mu mva yoroheje yo munsi ya Kiliziya ya St. Mary Major Basilica, nk’uko byari biteganyijwe mu mabwiriza ye.
Iyo kiliziya inabarizwamo ishusho yakundaga cyane ya Bikira Mariya, uwo yakundaga by’umwihariko.
Kuki atashyinguwe i Vatican?
Mbere na nyuma ya buri rugendo mpuzamahanga, Papa Francis yajyaga kuri Kiliziya ya St. Mary Major gusenga imbere y’ishusho ishushanyije yitwa Salus Populi Romani (Umukiza w’Abaturage ba Roma).
Iyo shusho yari ifite umwanya udasanzwe mu buzima bwe bw’iyobokamana.
Iyo shusho iri muri Kiliziya nto iherereye iruhande rwa bazilika, ikagaragaza Bikira Mariya yambaye umwenda w’ubururu, afashe umwana Yezu, na we ufite igitabo cya zahabu gishyizweho amabuye y’agaciro.
Ni ba nde banyacyubahiro bitabiriye umuhango?
Umuhango wo gushyingura Papa Francis witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 200, biganjemo abasengera muri Kiliziya Gatulika.
Abakuru b’Ibihugu bitabiriye umuhango wo gushyingura bari barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer.
Hari kandi n’abandi banyacyubahiro barimo, Igikomangoma William, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier ndetse na Perezida w’Akanama k’Umugabane w’u Burayi, António Costa.
Ku ruhande rwa Afurika hitabiriye abarimo Perezida wa Angola, uwa Cap-Vert, uwa Centrafrique, uwa RDC n’abandi.
Gushyingura Papa Francis ni umuhango wakurikiranywe ku Isi hose ku bitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye, ukaba witabiriwe n’abanyamakuru barenga ibihumbi bine bari i Vatican.
Umutekano wari wakajijwe, ikirere cyafunzwe nta ndege yemewe kuguruka cyangwa ngo igwe i Vatican, inkuta zose za Vatican zirimo ba mudahusha bacunze umutekano, kajugujugu zicunga umutekano zizenguruka mu kirere hose.
Nubwo Papa Francis yashyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Maria Maggiore iri hanze ya Vatican, bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda ku bandi ba Papa, kuko bashyingurwaga muri Baziliya ya Mutagatifu Petero.
Ugushyingurwa kwa Papa Francis kwabaye kandi intangiriro y’iminsi icyenda yo kumwunamira yagenwe na Kiliziya Gatulika.
Biteganyijwe ko kuva ashyinguwe, mu minsi itarenze 20, hazaba hamaze gutorwa ugomba kumusimbura.
Mu bahabwa amahirwe cyane yo gusimbura Papa Francis, harimo, Cardinal Pietro Parolin, ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani, akaba afite imyaka 70 y’amavuko, asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ya Vatican.




