Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ibyitezwe mu mpinduka z’abiga ubuvuzi muri kaminuza zo mu Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Ibyitezwe mu mpinduka z’abiga ubuvuzi muri kaminuza zo mu Rwanda

igire
igire Yanditswe March 30, 2025
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko kimwe mu byo iherutse kumvikanaho na Kaminuza y’u Rwanda ari uko ku biga ibirebana n’ubuvuzi, ibitaro bigomba gufatwa nk’ishuri bigishirizwamo kugira ngo barusheho kubitinyuka no kumenyera kwita ku barwayi.

Ikigo Nderabuzima cya Remera ni kimwe mu bifite abaganga bo ku rwego rwa dogiteri bafasha ngo ubuzima bw’abagana ibigo nderabuzima burusheho kwitabwaho neza.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko kongera umubare w’abaganga bakenewe hirya no hino mu Gihugu bigomba kujyana no guhindura uburyo bari basanzwe bigamo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari ibyo bumvikanyeho na Kaminuza y’u Rwanda mu gihe gito gishize, ku bijyanye n’imyigire y’abiga iby’ubuvuzi.

Yagize ati “Ntabwo dukwiye kugira abadogiteri bigisha, ngo tugire n’abandi bavura abarwayi. Tugomba kugira umudogiteri ushoboye kwigisha ndetse akaba yanavura, ibyo byatuma ibitaro biba ahantu ho kwigishiriza, ibitaro byacu bigahinduka amashuri, uko ni ko bikwiye kugenda kuko usanga amasaha menshi bayamara mu bitaro. Ibyo kdi byatuma abo banyeshuri batajya kwicara gusa muri Kaminuza, aho abiga mu yandi mashami baba bakeneye kwigira. Ibyo iyo bikoze, abaturage ndetse n’abarwayi ni bo babyungukiramo. Ntiwaba muganga mwiza udahura n’abarwayi kandi ntabwo waba umwarimu mwiza wigisha ubuvuzi mu gihe udakoresha ubumenyi ndetse n’ibyo wigira ku barwayi uba wagiye uvura. Tugomba kwirinda ko abaganga bavura ndetse n’abaganga bigisha baba ibyiciro 2 bitandukanye.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iri muri gahunda yo kongera umubare w’abaganga. Nk’urugero ababaga bagomba kuva ku 162 bakagera ku baganga 1000.

Minisante ivuga mu myaka 2 ishize harangizaga abaganga babaga 3 cyangwa 4 mu gihugu cyose ariko kuva gahunda yo gukuba inshuro enye mu myaka 4, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima yatangira, mu mwaka wa mbere hinjiye abarenga 60 biga ibijyanye no kubaga.

Ni mu gihe ku mwaka muri Kaminuza y’u Rwanda hari kwinjira abanyeshuri 300 biga ibijyanye n’ubuvuzi, abandi na bo bakaba bigira mu zindi kaminuza zitandukanye.

 

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire March 30, 2025 March 30, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?