Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ibyo wamenya ku nama y’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku isi yatangiye uyu munsi iyi nama izwi nka Sinode
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Ibyo wamenya ku nama y’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku isi yatangiye uyu munsi iyi nama izwi nka Sinode

igire
igire Yanditswe October 4, 2023
Share
SHARE

inkuru yanditswe Jmv NIYITEGEKA

Ibyo wamenya ku nama y’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku isi yatangiye uyu munsi iyi nama izwi nka Sinode

Inama y’abasenyeri gatolika bo ku isi hamwe n’abategetsi bakuru b’iri dini izwi nka Sinodi yatangiye uyu munsi i Vatican ikuriwe na Papa Francis, aho yiga ku ngingo zikomeye zishobora kugeza ku mpinduka muri Kiliziya.

Kuva yaba umushumba mukuru wa Kiliziya Papa Francis yagaragaje gufungukira impinduka zimwe na zimwe no koroshya amahame amwe n’amwe ya Kiliziya Gatolika yari ashingiye ku bya kera.

Muri iyi sinodi izamara uku kwezi, abantu bagera kuri 450 bayitumiwemo, barimo 360 bafite uburenganzira bwo gutora ku byemezo izafata, ku nshuro ya mbere bibayeho muri sinodi mu bazatora 27% ni abarayiki (abakristu basanzwe) kandi 54 ni abagore batumiwe, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya Kiliziya.

Iyi sinodi izaganira kuri byinshi ariko ingingo zikomeye zimaze igihe zitavugwaho rumwe muri Kiliziya izagarukaho hariho:

Gukomeza kwangira cyangwa guha abagore izindi nshingano kuri altari

Itegeko ryo kudashaka umugore ku bapadiri

Uko kiriziya igomba kwifata ku bashakana ari abatinganyi

Ni ibiki Papa Francis yahinduye muri Kiliziya?

Muri Werurwe (3) 2013, inama y’abakardinali yatoye mugenzi wabo Jorge Mario Bergoglio wo muri Argentine nka Papa ahabwa izina rya Francis, yakoze binyuranye cyane n’uwo yasimbuye. Yavuguruye ikitwa Roman Curia, cyangwa se imikorere (bureaucratie) ya Vatican, ategeka ko na sinodi ihinduka ikaba uko kiliziya ikorana n’abayoboke bayo mu gutegura ahazaza.

Ku nshuro ya mbere, uyu mugabo w’imyaka 86, yemereye abarayiki uburenganzira bwo gutora muri sinodi, anongera umubare w’abo atumira,nubwo ukiri muto ugereranyije n’abasenyeri.

Papa Francis kandi mu 2021 yongereye ijambo rihabwa abagore i Vatican, ndetse bwa mbere umugore agirwa uwungirije umunyamabanga wa sinodi, aba n’umugore wa mbere wahawe uburenganzira bwo gutora muri iyi nama. Uwo ubu ni umubikira w’Umufaransa Nathalie Becquart.

Mu gihe Kiliziya mu karere ka Amazoniya muri Brazil yari irembejwe n’ubukene bw’abapadiri, Papa Francis yashyigikiye icyemezo giha abashakanye,umugore n’umugabo, kuba umwe muri bo yakora inshingano zimwe nk’iz’umusaseridoti.

Isezerano ryo kudashaka umugore

Iyi ni imwe mu ngingo zikomeye zitezwe kugarukwaho n’iyi sinodi, nyuma y’uko kiliziya zimwe na zimwe mu bihugu by’i Burayi, Amerika y’Epfo n’ibice bya Aziya, cyane cyane iyo mu Budage, ubu zisaba impinduka.

Muri Afurika, Kiliziya isa n’igikomeye ku mahame ya kera, mu gihe muri Leta zunze ubumwe za Amerika ho isa n’iyacitsemo ibice aho bamwe mu bakuru ba kiliziya basa n’abakora ibinyuranyije n’amategeko ya Vatican.

Umwaka ushize, Kardinali Reinhard Marx w’Ubudage yavuze ko itegeko ryo kudashyingirwa ku bapadiri rya Kiliziya Gatolika “ridakomeye”, avuga ko “imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigize muntu”, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Deutsche Welle.

Mu byumweru bya vuba aha bamwe mu basenyeri bo mu bihugu nka Australia, Ububiligi na Dominican Republic bakomeje gusaba ko iryo sezerano ryo kudashaka umugore rivaho. Ikinyamakuru Catholic World Report kivuga ko mu myaka 20 cyangwa 30 ishize, umukuru mu idini wari gutanga iki gitekerezo yashoboraga kwamaganwa bikomeye na Vatican.

Iyi sinodi y’uyu mwaka – inama iba hafi buri myaka ibiri – mu byo izigaho ubu n’iyi ngingo irimo, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byandika kuri Kiliziya Gatolika.

Ni bande b’ijambo rikomeye muri iyi Sinodi?

Nk’uko bisesengurwa n’ikinyamakuru National Catholic Register cyo muri Amerika, mu bantu 450 bazitabira iyi sinodi itangira uyu munsi, hari abo bizwi ko bafite imbaraga zo gutuma ifata imyanzuro iyi cyangwa iriya. Mu bagera kuri 20 bavugwa bamwe muri bo ni aba:

Papa Francis – Birumvikana, ni we mutegetsi w’ikirenga wa Kiliziya akaba na Perezida wa sinodi, nubwo uyu uriho yagaragaje koroshya no kumva ibitekerezo by’abandi, abatora baratora ariko ijambo rye rishobora kuba irya nyuma ku ngingo iyo ari yo yose

Kardinali Mario Grech – Umunyamabanga mukuru wa Sinodi. Uyu ukomoka mu kirwa Malta cy’i Burayi yagenwe na Papa mu 2019, ariko azwiho kuba kuva icyo gihe yarerekanye ingufu ze muri sinodi, kandi byitezwe ko no muri iyi ari mu bavuga rikijyana

Bikira Nathalie Becquart, uyu twavuzeho haruguru, afatwa nk’ “umugore ukomeye kurusha abandi i Vatican”, yungirije Grech. Uyu Mufaransakazi yakomeje guharanira ko umugore agira ijambo mu butegetsi bwa Kiliziya, nubwo umwaka ushize yanavuze ko kugira abagore abapadiri “si ikibazo cyo kuganira”

Austen Ivereigh – umuyobozi w’ibiganiro bya sinodi akaba n’umunyamakuru. Uyu mugabo w’Umwongereza usanzwe ari n’umwanditsi w’igitabo ku buzima bwite bwa Papa, nta burenganzira afite bwo gutora ariko yamaze kwerekana ko afite izindi mbaraga mu buryo sinodi igenda. We n’itsinda ry’abayobora ibiganiro (umurimo mushya muri iyi sinodi) batunganya imigendekere yabyo bakanashyira hamwe imyanzuro y’amatsinda, bamwe bibaza ku kutabogama kwe mu gihe azwiho kwamagana yeruye iby’abatinganyi muri kiliziya

Bikira Josée Ngalula – Uyu mwalimu wa tewolojiya muri Université Catholique du Congo y’i Kinshasa, niwe mugore wa mbere mu 2021 wagenwe na Papa nk’umwe mu bagize Komisiyo Mpuzamahanga ya Tewolojiya, byitezwe ko muri iyi nama azagaragaza ibibazo Kiliziya ifite muri Afurika, kandi ntabwo ashishikajwe n’ibyo kugira abagore abapadiri ahubwo kurwanya imigenzo imwe muri Afurika ipyinagaza umugore, ingufu ze muri iyi nama zikazibanda aho.

Ku rutonde rw’abazitabira iyi nama rwatangajwe na Vatican mu kwezi gushize, u Burundi buzahagararirwa na Arkepiskopi Georges Bizimana, musenyeri mukuru wa Diyoseze ya Ngozi, naho u Rwanda ruzahagararirwa na Musenyeri Edouard Sinayobye wa Diyoseze ya Cyangugu.

Imyanzuro izatangazwa umwaka utaha

Mu zindi mpinduka zazanywe na Papa Francis, iyi nama yayiciyemo ibice bibiri, nk’uko bivugwa na Vatican News, igice cya mbere cy’iyi nama nicyo gitangira uyu munsi kimare uku kwezi, ikindi gice kizaterana nanone mu Ukwakira (10) 2024.

Kardinali Mario Grech, ukuriye ibiro bya sinodi i Vatican, avuga ko imyanzuro izagerwaho nyuma y’inama y’icyiciro cya kabiri mu 2024.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ubu ari uburyo Papa Francis ashaka ko iyi nama ifata imyanzuro yabanje guca no kugibwaho impaka n’abantu benshi bashoboka kandi batandukanye ayitumiramo.

You Might Also Like

XMLRPC Test Post

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

igire October 4, 2023 October 4, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Зарегаться и катать в виртуальном казино с привилегиями
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?