Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko imirimo yo kuba icyambu cya Rusizi igeze ku kigero cya 56%.
Ni umushinga ugamije guteza imbere ubucuruzi no guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni icyambu giherereye ku mupaka w’Amajyepfo y’Ikiyaga cya Kivu, aho abaturage bo RDC mu Mujyi wa Bukavu n’abo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bakunze kugikoresha.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ishimangira ko mu gihe icyo cyambu kizaba cyamaze kuzura gikora, kizateza imbere ubukungu bw’u Rwanda, bikazamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka, no kongera urujya n’uruza rw’abaturage banyura mu kiyaga cya Kivu.
Icyambu cya Rusizi cyitezweho kujya cyakira abagenzi miliyoni 2 n’ibihumbi 300 ndetse n’imizigo ifite uburemere busaga toni 1,3 buri mwaka.
Kubaka icyo cyambu byatangiye tariki ya 18 Mutarama 2023, hagamijwe guteza imbere ingendo zo gutwara abantu n’ibintu mu mazi, muri icyo gice giherereyemo.
Kubaka icyo cyambu kandi biri no muri gahunda yo kubaka ibindi byambu bine bigezweho, bishamikiye ku kiyaga cya Kivu, hagamijwe gufasha abagenzi kwambuka no gutwara imizigo.
Icyambu cya Rubavu na cyo gishamikiye ku kiyaga cya Kivu, mu gice cy’Amajyaruguru, cyamaze kuzura ndetse cyatashywe mu Kuboza 2024. Ni icyambu gifasha guhahirana hagati y’abaturage bo mu Rwanda n’abo muri RDC, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Goma, n’abo mu Ntara Kivu ya Ruguru.
Ibindi byambu na byo bigiye kubakwa harimo icya Nkora n’icya Karongi, aho biteganyijwe ko kubyubaka bizatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.
Icyambu cya Karongi giherereye ku Isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Karongi, cyitezweho kujya cyakira abagenzi basaga 300 000 buri mwaka, byongeye kandi abo bagenzi baziyongera babe 400 000, mu 2036.
Ni icyambu kandi gifite ubushobozi bwo kwakira nibura toni 270 000 ariko ntikirenze toni 580 000.
Icyumbu cya Nkora, cyitezweho guteza imbere Akarere ka Rutsiro.
Icyambu cya Rubavu na Rusizi, Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere, babishoyemo asanga miliyari 38 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika), hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo by’inzira zo mu mazi mu Turere twa Rubavu, Rusizi, Rutsiro na Karongi.
Ni mu gihe kandi icyambu cya Rusizi kizuzura gitwaye miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 22 z’amadalori y’Amerika), cyitezweho guteza imbere, ubucuruzi n’ubuhahirane.
Ubusanzwe imipaka ya Rusizi na Rubavu, buri munsi inyurwaho n’abantu 12 000, bakora ubucuruzi buciriritse n’ibinyabiziga 150 bitwaye imizigo, birimo amakamyo.