Uyu mushinga ufatwa nk’uwa mbere mu mishinga minini y’Akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’ako Karere bukaba bwemeza ko uzaba wuzuye bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times, Umuyobozi wungirije w’Akarere Ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Louis Munyemanzi Ndagijimana, yavuze ko imirimo yo kubaka iki cyambu kuri ubu igeze ku kigero cya 20%
Yagize ati: “Iki cyambu gifite akamaro gakomeye cyane ku Mujyi wa Rusizi, ku bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ubuhahirane n’ibindi bikorwa by’ingenzi bikorerwa mu Kiyaga cya Kivu.
Ikicyambu nicyuzura kizoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa by’umwihariko nka sima nyarwanda n’ibindi bicuruzwa byo mu Rwanda byerekeza mu mijyi ya Bukavu na Goma ya RDC.”
Yakomeje avuga ko iki cyambu cyitezweho no kunoza ubwikorezi hagati y’abaturage batuye mu Bitwa bya Ijwi, Nkombo n’ibindi bice byo muri RDC, ari na ko abaturage bo ku Nkombo barushaho kubyaza umusaruro ubwato bahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Munyemanzi yavuze ko uyu mushinga wari wabanje gusubikwa by’agateganyo kubera imbogamizi zitari zitezwe zijyanye n’imiterere y’ubutaka, zatumye habanza gufatwa ingamba zihariye zo guhangana na zo.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bafitiye icyizere gihagije icyo cyambu kuko kizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi, n’Umujyi wa Kamembe by’umwihariko.
Uwitwa Minani Théoneste yagize ati: “Twiteze kuzabona ubwiyongere bw’abantu basura Umujyi wa Rusizi, kandi iki cyambu kizanoroshya urujya n’uruza mu Turere twose dukora ku Kiyaga cya Kivu.”
Uwitwa Nikize Pacy na we yagize ati: “Iki cyambu kizafasha mu Iterambere ry’Umujyi wa Kamembe kandi twizeye ko uzahinduka ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi.”
Imirimo yo kubaka Icyambu cya Rusizi yatangiye ku wa 18 Mutarama 2023, kikaba ari kimwe mu bikorwa bigize umushinga wagutse wo kubaka ibyambu bihagije no kunoza ubwikorezi bwo mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Karongi na Rusizi.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bateguye ingengo y’imari ya miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 34 z’amafaranga y’u Rwanda, mu kubaka ibyambu byoroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC.