Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arizeza abahinzi b’ibigori ko uku kwezi kwa Mutarama kurangira igiciro cyabyo cyatangajwe, mbere ko bitangira gusarurwa kugira ngo hirindwe akajagari mu kugurisha umusaruro.
Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, mu nama yamuhuje n’abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi, cyane ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisitiri Musafiri avuga ko iki gihembwe cy’ihinga A, mu gihugu cyose hitezwe umusaruro w’ibigori urenga Toni 600,000 ari nabyo biribwa mu Gihugu cyose ku mwaka.
Mu rwego rwo kuwufata neza ubu ngo bagiye gukorana n’izindi nzego, harebwe ku buziranenge bw’amahema yifashishwa mu kwanikwaho ibigori, ndetse no ku giciro cyayo kugira ngo byorohere umuhinzi.
Ati “Hari abagaragaje imbogamizi y’uko abacuruzi bahenda amashitingi kubera ko umusaruro wabaye mwinshi, tugiye gukorana na MINICOM n’izindi nzego bireba turebe ko abantu bareka guhenda abakoresha amashitingi.”
Akomeza agira ati “Turifuza no gukorana n’ibigo bireba kugira ngo izitujuje ubuziranenge zituma ibigori birwara indwara ituma bitaribwa, izo zivanwe ku isoko hakiri kare kugira ngo turebe ko umusaruro w’ibigori twejeje wafatwa neza, ukanikwa neza n’abahinzi ntibahendwe n’ibyo bikoresho bituma bakenera.”
Avuga ko umusaruro ugomba gufatwa neza, ukanahunikwa ndetse n’abaguzi bakagurira umuhinzi ku giciro cyiza.
Kubera ko umusaruro w’ibigori ngo watangiye kuboneka hamwe na hamwe, inzego bireba zigiye kwicara zishyireho igiciro kandi bikaba byakozwe mbere y’uko uku kwezi kurangira.
Yagize ati “Iyo tubonye uko abantu ba mbere umusaruro wagenze, niba ari toni enye, eshanu, esheshatu kuri hegitari, nibwo twicara n’inzego zibishinzwe yaba MINICOM, natwe ubwacu n’abandi baba mu bucuruzi bw’ibigori n’izindi mbuto, tugashyiraho igiciro, kubera ko dusarura mu kwa kabiri n’ukwa gatatu, ukwezi kwa mbere kuzarangira igiciro cyashyizweho, gishyirwaho mbere kugira ngo abagura n’abagurisha babe bafite icyo bagenderaho.”
Muri gahunda yo kongera umusaruro ngo hazakomeza kongerwa ubuso bwuhirwa, no gutunganya ibishanga ku buryo muri Kamena uyu mwaka ibyanya byose bigomba gutunganywa n’umushinga wa CDAT ibikorwa byose bizaba byatangiye.
Ikindi ni uko harimo kwigwa uko hajya hubakwa ubwanikiro budateza impanuka ku baturage, ariko mu gihe bitari byakorwa hakazajya hifashishwa ubw’igihe gito nka shitingi.
Yashishikarije abaturage kwirinda abamamyi babagurira ku giciro gito, ariko bakanibuka kwizigamira umusaruro kugira ngo birinde inzara.