Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igira inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza atangwa n’Umupolisi uri mu kazi ndetse no kubaha ibyapa byo mu muhanda, mu rwego rwo gukumira icyahungabanya umutekano wo mu muhanda.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, avuga ko igihe urwego rubishinzwe ruhagaritse utwaye ikinyabiziga akwiye guhagarara.
Yagize ati: “Ntabwo rero ukwiye guhagarikwa, waba wanyoye, waba utanyoye, amakosa waba ufite yose, igihe urwego rubishinzwe ruguhagaritse ukwiye guhagarara ukisobanura. Impamvu y’ibingibi, ni uko twibutsa Umunyarwanda ko umutekano wo mu muhanda; ni inshingano za buri wese, ni uruhare rwa buri wese ni yo mahitamo yacu.”
SP Kayigi avuga ko uhagaritswe ntahagarare, iyo aramutse atabikoze aba ahungabanyije umutekano.
Umunyamaguru na we akwiye kwambuka umuhanda neza yabanje kureba niba nta kibazo ashobora guteza, ndetse n’utwaye ikinyabiziga na we akagende neza kandi akagendera ku muvuduko wagenwe aho bishoboka.
Akomeza agira ati: “N’uwo muvuduko awugabanye awushyire hasi kubera ko ni umuvundo uba wiyongereye kugira ngo hatagira ikibazo kivuka.
Noheli yagenze neza, turifuza ko n’umwaka twawusoza neza tugatangira undi neza ubuzima bugakomeza.”
Depite Muhakwa Valens, kuri we yumva ko umuntu wateje impanuka, bishobora guterwa n’indi mpamvu irenze n’ubusinzi akavuga ko uwo muyobozi w’ikinyabiziga wenda hari n’umugambi mubi urenze kuba yananyoye yaba afite.
Agira ati: “Kwanga guhagarara ubwabyo ni ikintu kiremereye, rimwe na rimwe uko kwanga guhagarara bitera n’izindi mpanuka zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.”
Impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana abatari bake, kuko mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare y’ibihano igaragazwa na Polisi y’u Rwanda ku byaha abatwara ibinyabiziga bakoze mu muhanda, abantu 409 148 barengeje umuvuduko batwaye ibinyabiziga, mu gihe 94 843 bafashwe batwaye imodoka barangaye.
Ni imibare kandi yerekana ko abantu 9 169 bafashwe batwaye imodoka basinze, 6 525 bafatwa batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, 6 525 bafatwa batwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite.
Ku rundi ruhande abatwara moto 19 746 bafashwe bishe amategeko y’umuhanda mu gihe 55 291 by’abatwaye amagare batubahirije amategeko y’umuhanda.
Impanuka zo mu muhanda nazo zikomeje kwiyongera kuko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41 164 zahitanye abantu 2 907.
Nko mu 2022 habayeho impanuka 8 660 zaguyemo abantu 676, mu 2023 haba impanuka 9 995 zigwamo abantu 761, mu 2024 habaho impanuka 12 189 zigwamo abantu 751 mu gihe mu 2025 hamaze kuba impanuka 10 320 zaguyemo abantu 719.

