Yanditswe na Sam Kabera/Igire.rw
Hashyizweho ihuriro rihurizahamwe abasanzwe bakora akazi k’isuku n’isukura no kuvidura ubwiherero ASSERWA ,iri huriro rihuza Company (Kampani) 16, harimo izitwara amazi mabi,imyanda yo mubwiherero hakoreshejwe imodoka,izividura imashini zabugenewe ,ziyikuye kure y’imihanda n’izubaka ubwiherero,yatangiye mu mwaka wa 2019.
Imyanda ividurwa ivanwa mu ngo,amashuri,amavuriro,amasoko,ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi bikajyanwa ahabugenewe nka Nduba muri Kigali, mu ntara ni i Nyanza, Nyamagabe, Kayonza ndetse na Nyagatare.
ASSERWA ikaba iteganya gukorera mu Rwanda ,aho bifuzako buri Ntara igomba kuba ifite imodoka nini (Truck) izi modoka zividura kuko kuri ubu izi modoka uzikeneye zibarizwa gusa mu mujyi wa Kigali,bakaba bagiye gukemura iki kibazo.
Uwimana Jean Baptiste umuyobozi wa ASSERWA avugako nyuma yo kubona ibibazo biri mu kazi ko kuvidura no gushaka uburyo bwo kubikemura tugendeye kuri gahunda ya Leta y’umuco w’isuku no gutoza abatanga iyo serivisi no gukora kinyamwuga.
Ati:”Iyo tumaze gukemura ikibazo cy’ibikoresho,igikurikiraho n’ubukangurambaga,buri munyarwanda agomba kumenya ko kuvidura ubwihero ari ngombwa,kumenya ko badakwiye kuvanga imyanda ibora n’itabora kugirango igihe cyose hagiye gukorwa akazi ko kuvidura byo kugaragarako harimo amacupa,..”.
Iyamuremye Cyliaque nawe ni umuyobozi wungirije muri ASSERWA avugako kuba iri huriro ryarabayeho byaciye akajagari buri Kampani ikora ukwayo badahuje imikorere,iri huriro rero ryaje ari igisubizo bahuza imikorere.
ASSERWA yizezako bagiye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bakigisha abantu, ama hoteli n’ibigo bindi uko isuku ikorwa kuko hari aho wasangaga bamena imyanda aho babonye hose ariko ibi bikaba bigeye kuba umugani isuku akaba ariyo iganza.
Shima Emmanuel, ni umukozi wa Banki ya Kigali mu ishami rishinzwe ibigo bito n’ibiciririce,avugako kuba bitabiriye inama y’inteko rusange ya ASSERWA ni uko ibyo ikora ari akazi kabafitiye inyungu cyane nk’abanyarwanda.
Emmanuel avugako muri serivisi batanga bazabagurira imodoka zo gukoresha mu kazi kabo kugirango bagakore neza. Yavuzeko bizeye imikorere yabo kuko mbere ya byose bakorana byahafi na Water for Peaople ibaha amahugurwa y’uburyo bazanoza akazi kabo n’imikorere bagakora ibyo bazi.
Hari hamaze iminsi havugwa hirya no hino mu gihugu imikorere idahwitse ya Kampani zikora ibijyanye n’isuku aho wasangaga binubira imitangirwe ya serivisi idahwitse ariko kuri ubu ASSERWA ikaba ibaye igisubizo cy’abanyarwa.