Minisiteri y’Uburezi yavuze ko irimo kunoza uburyo bw’imenyerezamwuga ku biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, hibandwa ku kongera igihe abanyeshuri bamara bimenyereza imyuga ijyanye n’amasomo biga mu ishuri
Abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro bavuga ko amasomo bafatira hanze y’ishuri ari ingenzi, kuko ariyo ashimangira ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuri
Ku rundi ruhande, Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu bavuga ko hari abanyeshuri batabona ibigo cyangwa inganda zibakira mu gihe bakeneye kwimenyereza umwuga, bikadindiza ireme ry’uburezi bahabwa.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph avuga ko iyi Minisiteri yamaze kugirana amasezerano yo kwakira abanyeshuri n’ibigo birimo, REG,WASAC n’uruganda Inyange, ariko ngo harimo no gutekerezwa ku bundi buryo bunyuranye bwo kongera imenyerezamwuga haba ku mashuri ubwaho ndetse no hanze yayo.
Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa ba leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro, barimo kandi kunoza gahunda yo kwigira ku murimo, aho umunyeshuri azajya yiga abibangikanije no gukora mu nganda no mu bindi bigo bya Leta cyangwa iby’abikorera, aho kugira ngo afate igihe kinini cyo kwicara mu ishuri n’ikindi gito cyo kuzajya kwimenyereza umwuga nk’uko bikorwa muri iki gihe.