Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Imibereho y’abanyarwanda yarahindutse mu myaka 20 ishize – Nyirasafari Esperance
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Imibereho y’abanyarwanda yarahindutse mu myaka 20 ishize – Nyirasafari Esperance

igire
igire Yanditswe October 27, 2023
Share
SHARE

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Madamu Nyirasafari Esperance yagaragaje ko ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire riherutse gukorwa ryerekanye ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize byagize uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Ibi Nyirasafari Esperance yabigarutseho ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, ubwo yagezaga ijambo ubwo hafungurwaga Inama ya 147 y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) iri kubera I Luanda muri Angola.

Iyi nama iteranye ku nsangamatsiko yubakiye ku bikorwa rusange by’iri huriro ry’Inteko zishinga Amategeko bigamije amahoro, ubutabera ndetse no kugira inzego zihamye.

Madamu Nyirasafari, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize mu bikorwa gahunda zigamije gutezimbere no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere rirambye SDGs ndetse ko hari byinshi bimaze kugerwaho nk’uko hari raporo zibigaragaza.

SDGs ni ingamba z’iterambere rirambye. Ni intego isi yihaye kuva muri 2015 kugeza muri 2030, ndetse u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu gushyira mu bikorwa izi ntego, aho muri raporo yasohotse mu 2019 rwari ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’uwa 12 muri Afrika n’amanota 57.9%.

Yavuze ko ibarura rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rwagize mu myaka 20 ishize wahinduye imibereho myiza y’abanyarwanda bikajyana no kuzamura icyizere cyo kubaho.

Ati: “Ibarura rusange rya 5 ku baturage n’imiturire ryakozwe mu 2022, ryerekanye ko iterambere ry’ubukungu rirambye u Rwanda rwagize mu myaka 20 ishize ryahinduye imibereho myiza y’abaturage harimo no kuzamura icyizere cyo kubaho kikagera ku myaka 69,6 muri 2022 kivuye kuri 51.2 cyariho mu 2002”.

Nyirasafari Esperance yavuze ko nk’intumwa za rubanda bari bakwiye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere riganisha ku ntego za SDGs.

At: “Nk’abahagarariye abaturage, dukwiye kugira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa biganisha ku ntego za SDG-16. Mu gihugu cyanjye (U Rwanda), Inteko ishinga amategeko igira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya SDGs, binyuze mu bikorwa byayo.”

Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance, yakomoje no ku ruhare rw’abagore n’urubyiruko mu kugera ku iterambere ry’imereho myiza, no kwimakaza amahoro aboneraho gusaba ko nk’abagize Inteko zishinga amategeko bakwiye kuzamura ijwi mu gushyigikira ko ibi byiciro byombi nabyo bigira ijambo.

“Amahoro arambye n’ubufatanye bugeza ku mibereho ntibishobora kugerwaho, bitagizwemo uruhare rw’abagore n’urubyiruko. Kubera iyo mpamvu, dukwiye kuzamura amajwi yacu kugira ngo abagore n’urubyiruko bavuganirwe cyane mu gukumira amakimbirane no mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu nzego zose.”

IPU ni umuryango mpuzamahanga uhuriyemo Inteko Zishinga Amategeko ku rwego rw’ibihugu. Yatangiye mu 1889 ari itsinda rito ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko ryari rigamije guteza imbere amahoro binyuze muri dipolomasi n’ibiganiro ariko uza kugenda ukura. Ugizwe n’Inteko Zishinga Amategeko 178 z’abanyamuryango mu buryo bwuzuye n’izindi 14 mu buryo bucagase.

You Might Also Like

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

igire October 27, 2023 October 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?