I Masaka mu mujyi wa kigali huzuye ishami rya AfUrika ry’Ikigo mpuzamahanga cy’ubuvuzi cya IRCAD rizajya ryifashishwa mu bushakashatsi ndetse no guhugura abaganga kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Jacques Marescaux, washinze iki kigo avuga ko ibikorerwa muri iki kigo mu Rwanda ari bimwe n’ibikorerwa ahandi ku isi yose aho gifite amashami.
Mu nyubako y’ikigo IRCAD Africa harimo ibice bitandukanye birimo icyumba cyo guhuguriramo abaganga biga kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kwigira amasomo ajyanye n’ibyo kubaga, ibyumba byo gukoreramo ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi bitandukanye.
Inzobere mu kubaga Prof Jacques Marescaux akaba ari na we washinze iki kigo cya IRCAD avuga ko ibizakorwa byose muri iki kigo yaba amasomo n’ikoranabuhanga bihuye n’ibikoreshwa n’ubundi mu mashami y’iki kigo hirya no hino ku isi.
Yagize ati “Twahisemo ko ibizajya bikorerwa mu mashami yacu yose biba bimwe hose muri za IRCAD, ni kuvuga ngo amasomo bazajya biga hano ari ku rwego rumwe n’ibikorwa ku cyicaro gikuru, ikoranabuhnga rizajya ryifashishwa ni rimwe n’ibyo dukora muri Amerika ndetse n’ahandi hose.”
Muri ibi bikorwa byo kubaga hari bimwe bizajya bikorwa hifashishijwe amarobo. By’umwihariko kuri iri shami ry’u Rwanda, hari itsinda ririmo gukora ubushakashatsi ku mushinga wiswe disrumpere ugamije kureba uburyo hakoreshwa ubwenge karemano (AI) mu gukoresha ultrasound, ikifashishwa uhereye mu nzego zo hasi z’ubuvuzi kugira ngo babashe kubona amakuru yizewe mu gihe bavura. Mu bari gukora muri uyu mushinga harimo n’Abanyarwanda bavuga ko iri koranabuhanga rizafasha muri uru rwego.
Dr Charles Nsengiyumva umujyanama mu bya tekiniki avuga ko kuba iki kigo gishinzwe mu Rwanda kandi akaba ar iryo shami rya mbere rishinzwe ku Mugabane wa Afurika ari ishema ku gihugu.
IRCAD Africa kuri ubu imaze kwakira abarenga 60 baturutse mu bihugu birenga 15 byo muri Afurika barimo guhugurwa n’inzobere mu kubaga ziturutse hirya no hino ku isi. Ikigo cya IRCAD gifite icyicaro gikuru mu Bufaransa kikaba cyarashinzwe mu mwaka wa1994 n’inzobere mu buvuzi Prof Jacques Marescaux.