Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro iragana ku musozo (Amafoto)
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro iragana ku musozo (Amafoto)

igire
igire Yanditswe June 6, 2024
Share
SHARE

Mu minsi mike, ibyari inzozi kuri bamwe birahinduka impamo! Stade Amahoro igeze hafi ku musozo kuko imirimo ya nyuma. Nta gihindutse muri uku kwezi kwa Kamena, izaba yarangiye ku buryo yabasha kwakira ibikorwa bimwe na bimwe.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iha u Rwanda amahirwe yo kuba igihugu cyihagazeho mu bikorwaremezo bya siporo. Ugeze aho imirimo iri gukorerwa, umunsi ku wundi ibintu biba byabaye bishya.

Hashize amezi 23 imirimo yo kubaka itangiye, habanje gusenywa ibice bimwe na bimwe by’iyari isanzwe, hongerwaho ikindi gice ku buryo ubu bigoye kuba wamenya stade ya mbere aho yari iri n’aho iy’ubu iherereye.

Amarembo y’abanyacyubahiro, azaba ari ku muryango uteganye n’ahahoze Sportview Hotel. Ni ho hazajya hinjirira abagomba kwicara muri VVIP, VIP n’abanyamakuru.

Ni mu gihe abafana basanzwe bazajya binjirira ahagana kuri BK Arena no ku marembo areba kuri Zigama CSS ndetse no ku ruhande rwo Kwa Rwahama.

Muri Stade Amahoro nshya, hateganyijwe ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Mu myanya y’icyubahiro hamaze gushyirwa ibirahure, ibyumba abayobozi bicaramo byashyizwemo uburyo bukumira amajwi yo hanze ku buryo bashobora kuganira batumva urusaku rw’abafana.

Minisiteri ya Siporo izahabwa ibiro muri iyi stade, aho izakorera na ho haratunganyijwe. Bizaba biri inyuma ku gice kirebana na BK Arena.

Muri Stade hashyizwemo insakazamashusho ebyiri nini, gusa hari n’izindi zizashyirwa mu myanya y’icyubahiro n’aho abanyamakuru bicara kugira ngo babashe gukurikirana umukino neza.

Usibye ibyo, hanze ya Stade hashyizwe ikibuga cy’imyitozo, ndetse hashyirwa n’ibindi birimo icya Basketball, icya Tennis n’icya Volleyball

Iyi sitade izaba ifite ubushozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bikaba biteganyijwe ko ari yo izakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri Ruhago kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire June 6, 2024 June 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?