Imiryango isaga ibihumbi 23 yo mu Karere ka Kayonza yahawe ibiribwa nyuma y’igihe kirekire cy’amapfa yibasiye bimwe mu bice by’ako Karere.
Ni imiryango igizwe n’abaturage 97,951 bo mu miryango irenga 23,000, batuye mu Mirenge ya Ndego, Rwinkwavu, Kabare na Mwili, ari na yo yibasiwe cyane n’amapfa bahawe ibiribwa, ibiro birenga 791 000 bya kawunga ndetse na 325 000 by’ibishyimbo.
Abaturage bibasiwe n’iki kibazo barimo na Amos Dusengimana, umubyeyi w’abana batatu, yavuze ko amapfa akomeje gutera impungenge abaturage kubera umusaruro muke w’ibihingwa, bituma benshi bajya gushaka ubufasha bw’ibiribwa buva mu tundi duce.
Yagize ati: “Hari uruhare rukenewe mu mishinga yo kuhira imyaka kugira ngo iki kibazo cy’inzara giterwa n’amapfa gikomeje kwibasira ingo nyinshi gikorweho.”
Ku wa 7 Ugushyingo, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza bose uko ari batatu, abarimo Meya John Bosco Nyemazi; Umuyobozi W’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Hope Munganyinka; ndetse na Jean Damascene Harelimana wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza baherutse guhagarikwa ku mirimo, Inama Njyanama y’Akarere ivuga ko byatewe no “kutagira imikorere inoze mu mitangire ya serivisi.”
Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Doreen Kalimba, yavuze ko guhagarikwa kwabo bifitanye isano n’“uko bananiwe gutanga igisubizo gikwiye ku bibazo byugarije abaturage bishingiye ku mpinduka zituruka ku mapfa.”
Kalimba yavuze ko uduce duherereye hafi ya Parike y’Akagera ari two dukunze guhura n’amapfa cyane, bityo “buri mpera y’umwaka hagira abaturage bahabwa ibiribwa kubera igihe kinini cy’izuba kihibasira.”
Yavuze ko ibiribwa bitangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye b’akarere, mu gihe akarere kagira uruhare mu guhuza ibikorwa by’ubutabazi.
Yongeyeho ko ibikorwa byo kuhira biri mu bikorwa biri gukorwa bizafasha abaturage kwihanganira imihindagurikire y’ibihe igihe bizaba byarangiye.
Gahunda yo gutanga ibi biribwa yatangiye ku wa 30 Ugushyingo, bikaba bigizwe ahanini na kawunga n’ibishyimbo.
Nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibivuga, ububiko bw’igihugu bw’ibiribwa bufite ibiribwa bihagije bigenewe gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’amapfa n’izindi mpamvu zitera ibura ry’ibiribwa.
Si Kayonza yose yahuye n’iki kibazo kimwe
Agnes Mukamana, Umuyobozi wa KOISORWA, ihuriro ry’abahinzi b’ingano na soya mu murenge wa Murundi, yabwiye itangazamakuru ko mu gace k’iwabo hari habayeho igihe gito cy’izuba, ariko imvura iza kugwa.
Avuga ko bahinze ibigori kuri hegitari 30 mu gishanga kandi bimeze neza, byamaze no guheka.
Ku bijyanye n’ibishyimbo, yavuze ko hari abagiye kubisarura ndetse hari n’abatangiye kurya ibishyimbo bejeje.
Yagize ati: “Umusaruro ushobora kugabanyuka ho gato kubera cya gihe gito cy’izuba cyabayeho, ariko dutegereje umusaruro mwiza muri rusange.”
Ihuriro KOISORWA rikoresha uburyo bwo kuhira rikoreshwa n’imirasire y’izuba (solar-powered), bahawe binyuze muri gahunda z’ubufasha bwa Leta.
