Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

igire
igire Yanditswe April 26, 2024
Share
SHARE

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko nyuma y’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, hamaze kwimurwa imiryango irenga 4800 yari ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi no gukumira Ibiza muri iyi minisiteri, Adalbert Rukebanuka, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu.

MINEMA igaragaza ko mu gihugu hose habaruwe imiryango irenga 8300 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga. Muri yo, hamaze kwimurwa igera kuri  4768.

Rukebanuka ati “Muri iyi miryango isaga 4800 yimuwe, harimo abo kuri uriya mugenzi wa Sebaya.”

Yavuze ko n’ubwo hari ingamba zafashwe mu kwimura abasenyewe n’ibiza, abaturage badakwiye kuryama ngo basinzire muri ibi bihe by’imvura.

 Ati “Ntabwo navuga ngo baryame basinzire. Umuntu uziko yubatse mu manegeka, uwubatse akoresheje ibikoresho bitaramba, uwo muntu ntabwo akwiye kuryama ngo agubwe neza ibyo bintu atarabikemura. 

Yakomeje agira ati “Witegereza ko iyo nzu ikugwaho, ahubwo saba uruhushya uyivugurure, uyikomeze. Ibyo biratuma biguha icyizere ko yaryama agasinzira.”

Mu gihe impera z’uku kwezi kwa Mata ziteganyijwemo imvura nyinshi, MINEMA yasabye abaturage gukomeza kubahiriza izo ngamba z’ubwirinzi.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yagaragaje kandi ko mu igenzura ryakozwe, habaruwe ahantu 326 hashobora kwibasirwa n’ibiza bishingiye ku mvura by’umwihariko iyi igiye kugwa muri ibi bihe.

You Might Also Like

U Rwanda rwiteze inyungu kubera izamuka ry’ibiciro bya Wolfram

Kamonyi: Bashinja ‘Abahebyi’ kubangiriza imyaka yari kuri hegitari 20

Ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage byikubye gatatu mu myaka itanu ishize

Abanyarwanda 15 barimo gukora imishinga minini bifashishije ubwenge buhangano

Barasaba ko umuhanda uhuza Ngororero na Rutsiro ukorwa

igire April 26, 2024 April 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Шесть основных ориентиров для определения доверенного интернет-казино
betting

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?