Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Impamvu yatumye abayobozi buturere dutatu birukanirwa rimwe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Impamvu yatumye abayobozi buturere dutatu birukanirwa rimwe

igire
igire Yanditswe August 9, 2023
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  Musabyimana Jean Claude yagize icyo avuga kuri  ba Meya batatu bo mu Ntara y’Amajyaruguru  bahagarikiwe icya rimwe ku myanya bari basanzweho.

Abo bayobozi ni Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze na Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Gakenke.

Abo bayobozi bagaragaweho kutuzuza inshingano ndetse no kuba haragaragaye ibikorwa bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko mu isesengura ryakozwe basanze abaturage bo muri turiya Turere bacyibona mu ndorerwamo y’amoko.

Ati: “Abaturage benshi iyo muganiriye baracyabona ibintu byose mu ndorerwamo y’amoko cyangwa aho bakomoka, Uturere bavukamo, amateka banyuzemo ndetse n’ibindi ku buryo ubona gahunda nyinshi zagiye zikorwa mu gihugu zigenewe kunga Abanyarwanda zitarashyizwemo imbaraga.”

Minisitiri  yongeyeho ati: “Hagiye havuka n’amashyirahamwe ashingiye ku dutsiko two kwironda cyangwa se two gucamo ibice Abanyarwanda. Ibyo ubuyobozi bwari bushinzwe gukurikirana ko bitabaho kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ni ihame dukomeyeho kandi ni zo mbaraga zacu; rero umuyobozi utabishyizemo imbaraga uwo aba akwiye kubibazwa.”

Minisitiri yagaragaje ko impamvu byakorewe muri iyo Ntara byashingiye ahanini ku kuba hari inkuru y’Umuryango w’Abakono yavuzwe cyane nyuma y’iyimikwa ry’Umutware wawo.

Ati “Ibyo byarabaye, abayobozi bari bahari nta washoboraga kubigaragaza kugeza igihe bigaragajwe ari uko ari abandi bantu babibonye. Rero ibyo ni imwe mu mpamvu yasabye ko abantu bajya kureba ibyo ari byo, binadufungura amaso”.

Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage gutekana bakumva ko nta bidasanzwe byabaye muri iyo Ntara kuko ari ibintu bisanzwe ko abayobozi babazwa inshingano ndetse abasaba kugira ubushishozi.

Abayobozi  muri rusange bakanguriwe kwegera abaturage bakajya bamenya ibihakorerwa, bakanabakangurira gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yihanangiriza Abanyarwanda ko ikintu cyose cyaganisha ku moko n’amacakubiri gikwiye kwirindwa cyane ko u Rwanda ari umuhamya w’uko amoko asenya igihugu.

Muri utwo Turere uko ari 3, hari n’abandi bakozi birukanwe  bahita basimbuzwa by’agateganyo.

You Might Also Like

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

igire August 9, 2023 August 9, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?