Kuri iki Cyumweru, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, baganirije inzego z’umutekano z’u Rwanda, ziri mu kigo cya Gisirikare cya Kami, aho zitegura kujya mu butumwa i Cabo Delgado, muri Mozambique.
Maj Gen Nyakarundi yababwiye ko abo bagiye gusimbura bakoze inshingano zabo neza, bafasha mu kugarura amahoro no gusubiza ibintu ku murongo mu Ntara ya Cabo Delgado, bityo abagiye kugenda nabo bagomba gukomereza muri uwo mujyo.
U Rwanda rwohereje inzego z;umutekano zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 ku busabe bwa Leta ya Mozambique.
Kuva muri uwo mwaka, inzego z’umutekano w’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, baciye intege imitwe y’ibyihehe yari yarayogoje iyi Ntara.
Mu 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa birimo kubera i Cabo Delgado, no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.