Hirya no hino mu Gihugu, hari ababyeyi bavuga ko batinya kwisuzumisha indwara ya kanseri y’ibere mu gihe hari abandi bavuga ko nta makuru bafite y’uburyo bayisuzumisha.
Abahanga mu buvuzi bwa kanseri bavuga ko iy’ibere ari yo iza ku isonga mu zihitana umubare munini w’abagore mu gihe ariko uyirwaye aba afite amahirwe meshi angana na 80% yo kuyikira mu gihe yivuje hakiri kare.
Ku rundi ruhande ariko, iyo uganiriye n’ababyeyi haba ababa bagiye kwa muganga gusaba serivisi z’ubuvuzi cyangwa abari mu mirimo yabo ya buri munsi, bavuga ko bagira ubwoba bwo kwisuzumisha kanseri y’ibere, bakaba nta n’amakuru bafite ku bijyanye nayo.
Nubwo hari abatinya kwisuzumisha indwara ya kanseri y’ibere hari ababyeyi mu bice by’icyaro no mu mijyi bateye intambwe yo kuyisuzumisha.
Abahanga mu buvuzi bwa kanseri bavuga ko kanseri y’ibere ari yo iza ku isonga mu zihitana umubare munini w’abagore, nyamara ari yo yoroshye inahendutse haba mu kuyisuzumwa no kuyivura igakira kuko umuntu aba afite amahirwe angana na 80% yo kuyikira mu gihe yivuje hakiri kare.
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bifashishije icyuma kizwi nka ‘Mamographie, gikoreshwa mu gusuzuma kanseri y’ibere, bavuga ko hagati y’ibyumweru 2 babona abagore bari hagati 1-3 barwaye kanseri y’ibere.
Umuganga w’Indwara z’Abagore muri CHUB, Dr Mutabazi Jean de La Croix, yagiriye inama abagore kwisuzumisha hakiri kare.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko umwaka ushize wa 2024 abantu 5500 basanze barwaye kanseri, abagera 3000 irabahitana.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Nsabin Nsanzimana, aherutse kuvuga ko Guverinoma yafashije buri muturage wese ukoresha mituweli kwisuzumisha kanseri nk’izindi ndwara zose.
Kugeza ubu kanseri zikunze guhitana abantu mu Rwanda iza ku mwanya wa mbere ni iy’ibere, igakurikirwa na kanseri y’inkondo y’umura, iya gatatu ni kanseri ya prostate, ku mwanya wa kane haza kanseri zifata amara, igifu n’umwijima.
Mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara harimo n’u Rwanda, abasuzumwe kanseri y’ibere ku nshuro ya mbere, bari 146,130 ku bw’ibyago yahitanye 71,662.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rivuga ko umubare w’abo ihitana ukomeje kwiyongera kuko nko mu 2022 abantu miliyoni 20 bayirwaye mu gihe abagera kuri miliyoni 10 yabahitanye