Guverinoma y’Afurika y’Epfo yatangaje ko n’ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho inkunga ya miliyoni 427 z’amadolari zakoreshwa mu bikorwa byo kurwanya virusi itera SIDA , bitazahungabanya gahunda y’iki gihugu yo guhangana n’iki cyorezo, aho kiganje kurusha ahandi ku Isi.
Inzobere mu buvuzi ziraburira ko mu gihe kiri imbere umubare w’abandura ushobora kwiyongera ku rugero rukabije. Yvette Raphael, uyobora umuryango uharanira kurwanya SIDA witwa Advocacy for Prevention of HIV and AIDS, yavuze ko bafite impungenge z’uko Afurika y’Epfo ishobora gusubira inyuma mu rugamba rwo gukumira ubwandu.
Ati “Turatekereza ko abanduye bashobora kwiyongera, abantu bagasubira gupfa, ndetse n’impinja zikavuka zanduye kubera kubura imiti yagenewe kurinda ababyeyi kwanduza abana babo. Inkunga ya USAID yafashaga mu kuziba icyuho cya Leta yacu, aho itabashaga kugira icyo ukemura.”
Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abanduye virusi itera SIDA. Igihe Perezida Donald Trump yagabanyaga ingengo y’imari ya Amerika yoherezwaga mu kurwanya iyi ndwara, ingaruka zahise zigaragara cyane mu bihugu birimo na Afurika y’Epfo.
Amavuriro muri iki gihugu yatangaga imiti ku buntu yarafunze, ndetse abarwayi barenga ibihumbi 220 batakaza amahirwe yo gukomeza kubona imiti igabanya ubukana.
Hari abavuga ko birukanywe mu bitaro bya Leta, mu gihe abandi batangiye kugura imiti ku masoko atemewe, aho igiciro cyayo cyikubye hafi kabiri ugereranyije n’icyari gisanzweho.