Impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke muri Gatsibo n’iya Mahama i Kirehe zamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge n’Abahema mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bazindukiye muri uru rugendo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho bari bafite ibyapa biriho ubutumwa bwamagana Leta ya Congo irangajwe imbere na Félix Antoine Tshisekedi.
Bamwe muri izi mpunzi, ni abahungiye mu Rwanda guhera mu 1996, bagaragaje ko bababajwe no kuba igihugu cy’amavuko kidatekanye ku buryo basubirayo ndetse bene wabo bakaba bari gukorerwa Jenoside amahanga arebera.
bose, bahuriza ku gusaba imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubatabara basaba Perezida wa RDC guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo.
Umwe yagize ati “Harimo basaza banjye babiri bapfuye, babishe ejo bundi. Njyewe rero ndashaka kugira ngo mudufashe, basaza banjye ni bo bamfashaga none babishe. Mfite impungenge nyinshi z’abasigayeyo.”
Mugenzi we yagize ati “Njyewe icyo nasaba ni ubutabera, turarenganye, imiryango mpuzamahanga turasaba ngo idutabare.”
Kuva mu 1996, impunzi zo muri Congo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zihunga ubwicanyi bwakorerwaga abavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye abarenga ibihumbi 100.