Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateranye ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 i Bujumbura mu Burundi, yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeje ko umutwe wa M23 ujyanwa mu kigo cya Rumangabo, nyuma yo gushyira intwaro hasi, aho kujya kuba mu kirunga cya Sabyinyo nk’uko byavuzwe mbere.
Iyi nama yari iyobowe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC, yitabiriwe na Perezida William Ruto wa Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, RDC yari ihagarariwe na Antipas Mbusa Nyamwisi, Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe n’akarere, hari kandi Vice Perezida wa Tanzaniya, Philip Mpango, Sudaniy’Epfo na Uganda nabyo byohereje ababihagararira.
Perezida Evariste Ndayishimiye atangiza iyi nama nyuma y’ibiganiro byabaye mu muhezo, yavuze ko ibihugu bigize EAC biterana ahanini, hagamijwe kureba ibijyanye n’amahoro n’umutekano kugira ngo bifashe abatuye muri ibi bihugu kubaho batekanye.
Ati “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washyize imbaraga nyinshi mu birebana n’iterambere rirambye, amahoro ndetse n’ituze muri aka karere. Hari ibikorwa byinshi byakozwe ndetse gahunda nyinshi zishyirwaho. EAC nk’umuryango uhuje ibihugu byo mu karere wiyemeje gukorana na Guverinoma n’ibyo bihugu, no gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu kugera ku mahoro arambye ndetse n’ituze, no gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abasivili no kugarura umutekano n’icyubahiro”.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, avuga ko imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama isaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.
Ati “Gukorana n’abakuriye UNESCO n’abandi bafatanyabikorwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bakaba bamaze gusura ndetse no kugenzura imiterere y’ikigo cya Rumangabo, ahagomba kujya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro. Ikindi nuko muri iyi nama hatanzwe umurongo ko ibyo kuvugana n’umutwe wa M23 byakorwa n’umuhuza”.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yafashe ijambo atanga igitekerezo kuri uwo mwanzuro, avuga ko hatabaho gushaka amahoro hatabayeho gushyiraho inzego bireba.
Ati “Dutekereza ko hatabaho gushaka amahoro hatabayeho gushyiraho inzego bireba, niba bagomba kuva mu bice barimo kuri ubu, bagomba kwitabwaho bakaba muri iryo tsinda rizajya gukora iryo genzura. Ibyo nibyo twemeranyijweho, ko M23 nayo igomba kuba mu itsinda rizajya kureba uko aho hantu hameze”.
Ibindi byaranze iyi nama birimo kurahira kw’abanyamabanga bakuru bungirije b’uyu muryango, harahira abacamanza mu rukiko rw’ubutabera b’ubumuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.