Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Indege ya RwandAir itwara imizigo yatangiye ingendo muri Zimbabwe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Indege ya RwandAir itwara imizigo yatangiye ingendo muri Zimbabwe

igire
igire Yanditswe November 21, 2024
Share
SHARE

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.

İyi Sosiyete yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iki cyerekezo ni icya munani RwandAir yerekejeho amaso mu rugendo rwayo rwo kuba ikigo cya mbere gitwara imizigo mu Karere.

Ni nyuma ya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Mujyi wa Sharjah no muri Djibouti. Entebbe muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Brazzaville muri Repubulika ya Congo na Bangui muri Santarafurika.

Biteganyijwe ko iki cyerekezo gishya kızafasha RwandAir kubyaza umusaruro amasoko mashya, ibizafasha abakenera izi serivisi kuzibona vuba ndetse mu buryo bunoze.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ni bwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo, yafashije cyane dore ko iyi sosiyete yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw’imizigo.

Boeing B737-8SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.

Ifite uburebure bwa metro 39,5 ndetse kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire November 21, 2024 November 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?