Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Indirimbo nshya “ Icyuzuzo” ya Valens Baz iri kwibazwaho n’abatari bake
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imyidagaduro

Indirimbo nshya “ Icyuzuzo” ya Valens Baz iri kwibazwaho n’abatari bake

igire
igire Yanditswe December 29, 2022
Share
SHARE

By Dushimimana Elias

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2022, Nibwo Bazabayo Valens uzwi ku izina rya Valens Baz akoresha ku rubyiniro yashyize hanze indirimbo yise Icyuzuzo ikubiyemo amagambo akurura amarangamutima y’abatari bake.

Iyi ndirimbo yagiye ahagaragara kuri uyu, irimo ubutumwa bwerekana ukuntu inshuti ufata nk’inkoramutima ziguhinduka ariko yesu we akagukomeza ahubwo akakubera icyuzuzo.

Mu byamuteye guhita ashyira hanze “ Icyuzuzo” ni uko uyu muhanzi usengera mu itorero rya ADPR Kinyinya abona hari abo bigora kwihanganira ubuzima abantu baba babayemo.

Aganira na Igire.rw yavuze ko asanga atarujuje inshingano ze ndetse no kutesa umuhigo yari afite muri iyi myaka ibiri itambutse harimo kutageza kure ubutumwa bw’Imana kuko we asanga yaradohotse.

Yagize ati “Uyu ni umuhigo mba ndi guhigura kubwo ibitangaza Imana yankoreye, narifite uburwayi bwananiranye irabunkiza, Yankijije byinshi harimo ibigeragezo by’umuryango ndetse n’ubukene”.

Ikimutera imbaraga zo gukora n’ibitangaza n’urukundo Imana yamugiriye ku buryo nta yindi nyiturano cyangwa ikiguzi yaha Imana usibye kuyiririmbira no kubwiriza abantu abinyujije mu bihangano bye.

Ati “Namenye ubwenge nsanga ndwaye uburwayi budapfa gukira ariko ubu ndi mutaraga nyuma yuko umuryango wari waramvuje ahantu hatandukanye byaranze nsenze Imana irankiza, nkimenya yuko Imana ikiza nahize umuhingo wo kuyikorera mu gihe nakize, mvuga ko Imana nzayikorera ubuzima bwanjye bwose”.

Iyi ndirimbo “ Icyuzuzo” isanze izindi zari ziri hanze esheshatu harimo; Ngwino,Shimirwa, Umurage, Inzira1000 na Ntibeshya ziboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka; YouTube, Apple music,Amazon’s, Facebook n’ahandi tutarondoye.

Valens Baz ufata Israel Mbonyi nk’ikitegererezo yavukiye mu ntara y’Amajyepfo akarere ka Huye mu murenge wa Simbi akagali ka Cyendajuru ku itariki ya 30 Ukwakira 1994.

You Might Also Like

Dr Jose Chameleone yageze i Kigali

Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka 1 n’amezi umunani

Abanyarwanda bahisemo amakipe azabahoza amarira nyuma y’isezererwa rya APR BBC muri BAL

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AERG-[AMAFOTO]

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kumurika imideli muri Kigali Triennial 2024

igire December 29, 2022 December 29, 2022
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?