Bwiza yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bakorana na ‘Empire Distribution’, sosiyete iri mu zikomeye ku Isi mu gucuruza indirimbo z’abahanzi isanganywe abarimo 50 Cent, Kizz Daniel, Asake, Dru Hill, Fireboy, Popcaan, Rotimi, Sean Kingston n’abandi.
Ni amakuru yemejwe na Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Bwiza.
Yagize ati “Ni byo amasezerano yamaze kwemezwa, tugiye gukorana mu gihe cy’imyaka itatu ariko ishobora kuzongerwa.”
Nubwo ibiganiro byari byaratangiye mbere, Uhujimfura yavuze ko byarushijeho kugenda neza nyuma yo guhura n’abayobozi ba Empire ku Isi barimo na Ghazi Shami wayishinze.
Aba bayobozi bahuye na Bwiza mu minsi ishize ubwo bari mu Rwanda bitabiriye ibirori bya Trace Awards uyu muhanzikazi yanaririmbyemo.
Bwiza yinjiranye muri Empire album ye ya mbere yise ‘My dreams’ icyakora amakuru avuga ko ku bufatanye na KIKAC Music, Empire izamufasha gukorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika.
Empire Distribution yashinzwe na Ghazi Shami mu 2010, ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo ikorera ku Isi yose.
Igire.rw/NIYITEGEKA Jean Marie Vianney