Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ingabo za EAC zari muri DRC zatangiye gutaha
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ingabo za EAC zari muri DRC zatangiye gutaha

igire
igire Yanditswe December 3, 2023
Share
SHARE

Nyuma y’uko Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Ingabo z’uyu muryango zitazongererwa igihe cyo gukorera muri Kivu ya Ruguru muri Congo(DRC), abasirikare b’abanya-Kenya babimburiye abandi mu gutangira gutaha iwabo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.

Ibitangazamakuru birimo Daily Nation, the Citizen na France24 byavuze ko itsinda rya mbere ry’abasirikare ba Kenya bagera mu 100, bafatiye indege i Goma mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, berekeza i Nairobi mu gihugu cyabo.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC iheruka guteranira i Arusha muri Tanzania ku itariki ya 25 Ugushyingo 2023, yemeje ko ingabo za EAC zitazongererwa manda(igihe cyo gukomeza kuba mu burasirazuba bwa Congo) kuva tariki ya 08 y’uku kwezi k’Ukuboza 2023.

Ikinyamakuru Daily Nation kigira kiti “Itsinda rya mbere ry’abasirikare ba Kenya bagera mu 100 ryahagurutse ku kibuga cy’indege i Goma ryerekeza i Nairobi nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’izi ngabo utashatse kuvuga byinshi kuri iyo gahunda.”

Mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) hariyo Ingabo z’Umuryango EAC zituruka mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo.

Uretse Ingabo za EAC, aho mu burasirazuba bwa DRC hariyo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kuva mu myaka irenga 20 ishize, na zo ziteganya gutangira gutaha mu bihugu byabo kuva mu kwezi kwa Mutarama 2024.

Aba bose bari baraje muri Congo muri gahunda yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irenga 100 yabujije amahoro uburasirazuba bw’icyo gihugu n’Akarere k’Ibiyaga bigari muri rusange, ariko bakaba bahavuye Leta ya Congo itabashimira umusaruro.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire December 3, 2023 December 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Bahinduriwe ubuzima babikesha gutura hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?