Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ingabo za SADC zatangiye kohereza ibikoresho byazo muri Congo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ingabo za SADC zatangiye kohereza ibikoresho byazo muri Congo

igire
igire Yanditswe November 27, 2023
Share
SHARE

Imyiteguro y’Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo ( SADC) yo kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo  guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, irarimbanije aho bivugwa ko izo ngabo  zatangiye koherezwa ibikoresho byazo bya Gisirikare muri icyo gihugu.

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru cya Uganda Chimpreports, cyatangaje ko  ibikoresho bya Gisirikare by’Ingabo z’umuryango wa SADC  byamaze kugera k’ubutaka bwa Congo,  aho biteganijwe ko  muri iki Cyumweru dutangiye ngo n’ingabo ubwazo bidahindutse ngo zatangira kugera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bibaye mu gihe leta ya Perezida Félix Tshisekedi itangaje ko itagikeneye ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EACRF), izishinja ko zananiwe kugarura umutekano  mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Si Ingabo z’Afrika y’iburasirazuba gusa leta ya Kinshasa ivuga ko itagikeneye k’ubutaka bwabo kuko ni kenshi abategetsi bo muri Congo, batandukanye bagiye bumvikana banenga n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Inama ya 23 y’ubushize y’umuryango w’Ibihugu by’ Afurika y’iburasirazuba (EAC), ubwo bahuriraga i Arusha muri Tanzania, byavuzwe ko hatafashwe umwanzuro uhamye wo kugenda kw’ingabo z’uyu muryango wa EAC ziva k’ubutaka bwa Congo.

Icyakora  byari biteganijwe ko zigomba kuhava,  bitarenze kuwa 8 Ukuboza

You Might Also Like

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

igire November 27, 2023 November 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?