Ingabo za SADC zatangiye kohereza ibikoresho byazo muri Congo

igire

Imyiteguro y’Ingabo z’umuryango w’Afrika y’Amajyepfo ( SADC) yo kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo  guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, irarimbanije aho bivugwa ko izo ngabo  zatangiye koherezwa ibikoresho byazo bya Gisirikare muri icyo gihugu.

Ni inkuru dukesha ikinyamakuru cya Uganda Chimpreports, cyatangaje ko  ibikoresho bya Gisirikare by’Ingabo z’umuryango wa SADC  byamaze kugera k’ubutaka bwa Congo,  aho biteganijwe ko  muri iki Cyumweru dutangiye ngo n’ingabo ubwazo bidahindutse ngo zatangira kugera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bibaye mu gihe leta ya Perezida Félix Tshisekedi itangaje ko itagikeneye ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EACRF), izishinja ko zananiwe kugarura umutekano  mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Si Ingabo z’Afrika y’iburasirazuba gusa leta ya Kinshasa ivuga ko itagikeneye k’ubutaka bwabo kuko ni kenshi abategetsi bo muri Congo, batandukanye bagiye bumvikana banenga n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Inama ya 23 y’ubushize y’umuryango w’Ibihugu by’ Afurika y’iburasirazuba (EAC), ubwo bahuriraga i Arusha muri Tanzania, byavuzwe ko hatafashwe umwanzuro uhamye wo kugenda kw’ingabo z’uyu muryango wa EAC ziva k’ubutaka bwa Congo.

Icyakora  byari biteganijwe ko zigomba kuhava,  bitarenze kuwa 8 Ukuboza

Share This Article